Bwana Sibomana Sylvain umunyamabanga mukuru w’agateganyo wa FDU- Inkingi yitabye urukiko rwisumbuye rwa Gasabo

Kuri uyu wa kane tariki ya 13/06/2013 nyuma y’inshuro nyinshi babuzwa kuburana , Bwana Sibomana Sylvain na Shyirambere Dominique bitabye urukiko rwisumbuye rwa Gasabo. Nyuma yuko umushinacyaha asobanuye ibyaha abarega birimo kukora imyigaragambyo itemewe no gukoza isoni abashinzwe umutekano,izi mpirimbanyi za demokarasi, zabwiye umucamanza ko mbere yo kwinjira mu mizi y’urubanza, urukiko rwabanza gusuzuma inzitizi ziri mu rubanza zishingiye ku buryo bafunzwe mu buryo budakurikije amategeko.

Bwana Sibomana na Shyirambere babwiye umucamanza ko umushinjacyaha yemeza ko abaregwa bafatiwe mu cyuho bakora ibyaha ndetse bagafatanwa n’ibimenyetso. Nyamara abaregwa babwiye urukiko ko ubundi iyo uregwa afatiwe mu cyaha itegeko rivuga ko agomba guhita ashyikirizwa urukiko mu gihe kitarenze amasaha 48; ibi ngo bikaba bishigiye ku mpamvu zuko iyo umuntu afatiwe mu cyaha biba bitakiri ngombwa kwaka umwanya wo gushaka ibimenyetso bishinja kuko biba byarangije kuboneka.

Abaregwa bakaba nyamara beretse umucamanza ko ubushinjacyaha bwirengagije ibiteganwa n’amategeko ku muntu buba buvuga ko yafatiwe mu cyuho maze bugasaba urukiko kubafunga by’agateganyo mu gihe cy’iminsi mirongo itatu buvuga ko bugiye gushaka ibimenyetso. Iyi gahunda y’ubushinjacyaha abaregwa bakaba bayibona nk’ikimenyetso simusiga ko n’ubushinjacyaha bwemera ko icyo bwita ibimenyetso bwifashisha mu gushaka kubagerekaho icyaha bidafatika ariyo mpamvu bwari bugishakisha. Nyamara nkuko abaregwa babyerekanye ubushinjacyaha nta kindi kimenyetso na kimwe bwabashije kuzana mu rukiko.

Izi nzitizi umucamanza yavuze ko azumvise ariko ategeka ko urubanza rugomba gukomeza zikazafatwaho icyemezo hamwe n’ibiri bwumvwe mu mizi y’urubanza.

Ubushinjacyaha bukaba bushinja Sibomana icyaha cyo gukoza isoni abashizwe umutekano bushingiye ko ngo yaba yaravuze ko bamwe mu bapolisi bifata nk’abakorera FPR,ku bw’ubushinjacyaha ibi ngo bikaba ari ukubakoza isoni. Sibomana akaba yabwiye umucamanza ko nta mupolisi numwe yigeze abwira aya magambo ariko abwira umucamanza ati:

” Nyakubahwa mucamanza,haramutse koko hariho bamwe mu bapolisi usanga mu nyitwarire yabo basa n’abahiga ndetse bakanabangamira bikomeye uwo ariwe wese bazi ko atavugarumwe na FPR,hanyuma umuntu akabanenga kuba basa n’abakorera FPR aho kumva ko bashinzwe umutekano wa buri munyarwanda batitaye ku myemerere ye,ubwo koko uwabanenga akwiye gusabirwa gufungwa imyaka 10? ”

Icyaha cy’imyigaragambyo abaregwa bose, ubushinjacyaha bwifashisha “badge” buvuga ko yariho ifoto ya Ingabire ndetse ngo n’umupira umwe wari wanditseho ijambo “Democratie”. Ubushinjacyaha buvuga kandi ko mu rubanza hari haje abantu benshi. Abaregwa bakaba babwiye urukiko batumva ukuntu ifoto iri kuri “badge” ndetse n’ijambo “demokarasi” bisobanuye imyigaragambyo! Kuba mu rubanza rwa Ingabire haraje abantu benshi nabyo ntibikwiye kuba icyaha cyangwa imyigaragambyo keretse iyo urwo rubanza ruba rwari mu mu hezo hanyuma abantu bakaba baraje kurwumva kandi bibujijwe.

Ubushinjacyaha bwasabiye Bwana Sylvain Sibomana igifungo cy’imyaka icumi ,naho Shyirambere Dominique asabirwa gufungwa amezi atanu n’ihazabu ya miriyoni imwe y’amafaranga y’uRwanda,mu gihe abaregwa n’ubunganira mu mategeko bo basabye umucamanza kubahanaguraho ibyaha bakekwaho cyane ko nta kimenyetso gifatika ubushinjacyaha bugaragaza cyakwerekana ko bakoze ibyaha bubakurikiranyeho.

Nyuma yo kumva impamnde zombi umucamanza yavuze ko isomwa ry’urubanza rizaba tariki ya 12 Nyakanga 2013 saa munani z’amanywa.

Bwana Sibomana Sylvain na Shyirambere Dominique bakaba baratawe muri yombi na polisi y’igihugu tariki ya 25 Werurwe 2013 ubwo bari bigiriye kumva urubanza rw’ubujurire mu rukiko rw’ikirenga rw’umuyobozi wa FDU-Inkingi Madame Victoire Ingabire umuhoza. Tariki ya 10 Mata 2012 urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwategetse ko bafungwa by’agateganyo mu minsi 30 icyi cyemezo,cyahise cyijuririrwa mu rukiko rukuru nyamara urukiko ntirwigeze rubiha agaciro kugeza ubwo tariki ya 10 Kamena 2013 babonaga inyandiko ibahamagara kuburana urubanza mu mizi tariki ya 13/06/2013 habura iminsi 3 .

FDU-Inkingi
TWAGIRAYEZU Fabien
Umuvugizi w’agateganyo

2 COMMENTS

  1. Izi mpirimbanyi za demos cratos dukomeje kuziba inyuma inkunga yange ni iyo kuzisengera kandi burya UWITEKA nzi ko anyumva kuko iyo atamba hafi simba nararokotse injyanamuntu ya kongo!!! NYAGASANI umushoborabyose agiye gukora ibitangaza bikomeye mu gihugu cyacu kandi bamwe baratungurwa. Ibmenyetso byo biri kuboneka keretse abatagira amaso. Isi yose ngo umunyarwanda aho ari hose ngo asubire iwabo,umwiryane w’abavandimwe, loni ya gatatu(intervention brigade),aid cut,inzara sinakubwira,ibyaha bidasanzwe aho umwana yica uwamubyaye,aho abaihayimana banga gusengera intama zabo ngo ntibashaka kuvanga iyobokamana na politike,itwikwa ry’amazu,igitutu cy’amahanga, gutuka abayobozi bakomeye b,ibihugu, kwica impunzi iyo zahungiye,kwikubira ubukungu bwose bw’igihugu,gufunga abatavugarumwe,ubusambanyi n’ibindi byinshi!! Uwumva yumve ubona abone! Harakabaho demokrasi!!

Comments are closed.