Bwana Silvani Sibomana wa FDU-Inkingi aravuga ku itotezwa ry’abaharanira demokarasi mu Rwanda

Bwana Silvani Sibomana, Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka FDU-Inkingi aratubwira uko abapolisi babakuye muri bisi barimo bakajya kubafunga ngo ni uko bavuze ko mu Rwanda nta demokarasi ihari kandi ko hari abantu bapfa.

Arasobanura ukuntu yafashe ibisi i Kigali we n’umuyobozi wa FDU-Inkingi muri Kigali Bwana Martini Ntavuka, bagiye gusura abavandimwe bafungiwe muri gereza ya Mpanga. Muri bisi baganiriye ku buryo byagendaga igihe cy’amashyaka menshi mu Rwanda, ku buryo muri iyi minsi hasigaye hapfa abantu benshi ku buryo budasobanutse, ndetse banakora komanteri ku kigega cyitiriwe “Agaciro” abenegihugu bose bahatirwa gushyiramo amafaranga. Bataragera n’i Gitarama (Muhanga), umwe mu bari muri iyo bisi, bigaragara ko akorana n’inzego z’Inkotanyi (biragoye ubu gukomeza kuzita inzego z’umutekano), yahamagaye kuri polisi, ababwira ko bategerereza iyo modoka i Nyamabuye. Bahageze abapolisi barabahagaritse, baka ibyangombwa Silvani Sibomana na Martini Ntavuka, babajyana ku kigo cy’abapolisi. Ababarega bavugaga ko bavuze ngo mu Rwanda nta demokarasi ihari, ko ikigega cy’Agaciro kitari gikwiye kubaho kandi ko mu Rwanda hasigaye hapfa abantu benshi.

Basubiye neza mu byo bavuze, nyuma abapolisi bemeza ko babafunga, babashyira muri kasho. Akimara kumenya ko babafungiye i Gitarama, Visi-Perezida w’ishyaka FDU-Inkingi Bwana Boniface Twagirimana yahise afata imodoka i Kigali yerekeza iya Gitarama, abashyiye amazi kandi ashaka kubaza icyo babahoye. Yarahageze banga kumubwira impamvu babashyize muri kasho, ndetse banga n’uko abaha n’amazi yabazaniye. Biriwe batariye, barara ntacyo banyoye nta n’icyo bariye. Dore ahari ibyo yatangarije Radiyo Ijwi Rya Rubanda akimara kuvayo.

Bwarakeye ku cyumweru babasohora muri kasho, babumvisha ko bagomba kubakorera interrogatoire mbere yo kubarekura. Babanje kwanga kubera ko ntawe ubunganira wari uhari, ariko nyuma baza kwemera kubazwa. Bamaze kubazwa bararekuwe, ariko bageze mu nzira polisi irongera irabagarura, bavuga ko bashaka ko bagaruka ngo babafotore. Babanje kubyanga, ariko nyuma baza kwemera, baragenda barabafotora, babona kujya gushaka icyo kurya no gutega imodoka ibasubiza i Kigali.

Ng’uko uko gahunda yabo yari yabazinduye yo kujya gusura abavandimwe bafungiwe muri gereza ya Mpanga yapfubye.
Bwana Silvani Sibomana aragira inama agira abanyarwanda ku birebana n’itotezwa n’iterabwoba riri mu rwanda ryibasiye abarwanashyaka bo mu mashyaka yo muri opozisiyo aharanira demokarasi.

Ijwi rya Rubanda