Bwana Tatien Miheto Ndolimana yifuza ko abahutu bishwe bakwibukwa ariko bititwa Genocide!

Tatien Ndolimana Miheto, umwe mu barezwe na Jambo asbl

Iyo umwanzi agaragaye neza, kumurwanya biroroha.

Aba bagabo batatu, nubwo ibyo bigisha bidashobora kugira ababyishimira bandi batari abasanzwe bapfobya genocide yakorewe abatutsi, si abo kurebera, ni abo kurwanya ku rugamba rutindi bariho rwo kwigisha ikinyoma ko hari abahutu bishwe bazizwa kuba abahutu ndetse ngo nabo bakorewe genocide.

Abanyarwanda tuzi neza ko intambara y’u Rwanda ya 1990-1994 n’iyabacengezi ya 1996/1997, zahitanye abasirikari benshi ba APR na aba FAR, zahitanye kandi abanyarwanda batari abarwanyi (des civiles) benshi. Aba banyarwanda (abasirikari b’impande zombi n’abasivili) bazize intambara ntibazize ubwoko bwabo runaka.

Intsinzi y’iyi ntambara (liberation day), icyayiteye, abo yahitanye n’ibyo yangije, ni ipaji ikomeye mu zigize amateka akomeye cyane y’uRwanda, ni ipaji izibukwa ubuziraherezo de génération en génération nk’uko genocide yakorewe abatutsi, ari indi page ikomeye cyane izibukwa ubuziraherezo, de génération en génération.

Abanyarwanda muri rusange, dukwiye kugira imibonere/imyumvire imwe kuri izi pages ebyili jye nita inkingi mwikorezi w’uRwanda rushyashya rwa nyuma y’umwaka wa 1994.

Leta y’uRwanda, amashyaka n’imilyango inyuranye abanyarwanda twashinze, twese dukwiye kwemeranya uku kuri kw’izi pages zombi uko maze kugusobanura.

Abagerageza gusiribanga izi pages, ndavuga nk’aba bagabo batatu bo mw’ishyaka RNC ngo rishya kimwe na Dr Bizimana Jean Damascene wa CNLG nawe utemera ko intambara y’uRwanda ya 1990-1994 (intsinzi/liberation Day, icyayiteye, uko yarwanywe, intwari zayo, abo yahitanye ku mpande zombi zarwanye ndetse n’abasivili) ari ipaji ikwiye kuzibukwa ubuziraherezo, barangiriza uRwanda, si abo kurebera no kurekwa ngo bakomeze bangize.

Tatien Ndolimana Miheto

Source: Facebook