BWANA YUMVIHOZE CELESTIN INZIRAKARENGANE MU ZINDI ABAMBARI BA FPR INKOTANYI BAKOMEJE UMUGAMBI WO GUCIRA IMBERAKURI MU MAGEREZA

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N° 003 /PSI/2017

Rishingiye ku iyicwarubozo, ihohoterwa n’ihungabanywa byakorewe kandi bikomeje
gukorerwa abayoboke baryo;

Rigarutse kandi ku ifungwa rya hato na hato rikomeje kubibasira;

Ishyaka PS IMBERAKURI riratangariza amahanga, Abanyarwanda n’Imberakuri ibi
bikurikira:

Ingingo ya 1:

Ishyaka PS Imberakuri ribabajwe bikomeye n’ifungwa ryakorewe undi muyobozi waryo,Bwana Yumvihoze Celestin, Prezida wungirije w‘ishyaka PS Imberakuri mu mujyi wa kigali.Yafashwe n’inzego z’umutekano kuwa 2 ugushyingo 2017 ubwo yari yururutse kuri moto agiye kuruhukira ahantu. Amakuru atugeraho n’uko umumotari wari umutwaye ariwe wari wahawe gahunda yo kumufatisha. Umumotari niwe wamusabye ngo baruhukire aho hantu banyweyo soda, bakimara kwicara, abashinzwe umutekano bahise bahasesekara bahita bamuta muri yombi nta kindi bavuganye, bamwambika amapingu bamwuriza imodoka, hirengagijwe ingingo ya 37 yo mw’igazete ya leta N°27 yo kuwa 8/7/2013.

Ingingo ya 2:

Agifatwa, Bwana Yumvihoze Celestin izo nzego zahise zimujyana muri Gereza yo kwa
Kabuga, bukeye zimwimuira huti huti kuri biro bya polisi ya Kagugu, bikomeza gutyo
ku buryo mu minsi mike gusa yimuwe izindi nshuro ebyiri zose. Ibyo byose bikorwa
kugirango umuryango we n’Imberakuri tutamenya aho tumushaira. Ishyaka PS
Imberakuri ryakomeje kubikurikirana ari nako ribyamagana dore ko amategeko
atubahirijwe nkuko biteganywa mu Ingingo ya 38 yo mw’igazete ya leta N°30 yo kuwa
24/05/2013. Kuri ubu, abacurabyaha ba Leta ya Kigali bamucuriye icyaha cyo kugumura rubanda no kurwangisha abategetsi dore ko abayobozi babuze! Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rubiha umugisha aribwo rwamufungiye muri gereza ya Nyarugenge akaba akatiye iminsi 30 y’akamama, kugirango abashinjabiyoma babone uko batekinika ibimenyetso. Ibi byose bikorwa birengagiza ko afashwe nta mpapuro zimufata nkuko, biteganwa n’amategeko mungingo yayo ya 37 mw’ifata n’ifungwa

Ingingo ya 3 :

Ishyaka PS Imberakuri riributsa Leta ya Kigali ko kudasubiza inkota mu rwubati
ahubwo ikazishingura izijomba inzirakarengane ziharanira demokarasi mu mahoro,igamije kuzicecekesha burundu, mu rwego rwo kugundira ingoma ubuziraherezo, ko iyi atari inzira iboneye, ahubwo igikenewe ni ukubaka imitima y’abantu kurusha uko wabubakira amagereza. Imberakuri zirasabwa kudacika intege bityo dukomeze guhagarara kigabo duhangana n’abanyagitugu mu mahoro kugeza tubagamburuje bityo abanyarwanda bagaha ubuyobozi ababukwiye kandi babakorera. Ishyaka PS Imberakuri rirasaba kandi izindi mpirimbanyi za demokarasi gukomeza ubutwari,twese hamwe tugasaba amahanga kotsa igitutu Leta ya Kigali kugirango ibashe kubahiriza amahame ya demokarasi.

Imana ibarinde!

Bikorewe i Kigali kuwa 15 ukuboza 2017

Prezida Interimeri wa PS Imberakuri
MWIZERWA Sylver (sé) .