Bwimba Antoine arasaba Perezida wa Repubulika kumurenganura

Nyakubahwa  Perezida wa Repubulika y’u Rwanda,

Mbandikiye atabaza kandi atakamba ni BWIMBA  ANTOINE w’imyaka 78 y’amavuko, nkaba mbarizwa ino I Kigali mu mudugudu w’ubumwe, Akagali ka Katabaro, Umurenge wa Kimisagara, Akarere Ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali.

Mbamenyesha ko Umusore witwa RWAGITARE REGIS, Umusaza Kamanzi Gerard  na MUKAYIZERE PRIMITIVE batuye ku Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Runda, Akagali ka Kabagesera, Umudugudu wa Rugogwe bose uko alibatatu bihaye imilima yanjye ku ngufu: bagahinga, bagasarura n’ibyo narahinze, kandi iyo milima Data na Mama barayihinze kuva kera…byongeye kandi nahabatsindiye kuva kera mu Rukiko nkaba mfite n’ibyangombwa byose by’ubutaka n’impapuro zose za ngombwa z’inkiko n’izubutaka.

Ubwo ntakiye inzego zose z’ibanze zemeza ko ngomba guhabwa ahanjye hose ariko abo nita abavandimwe baranga…bigomba kujya mu nkiko. Ubwanjye ndarega, habaho urubanza RC223/1/99 rwaciwe n’uwari Urukiko rwa Kanto ya Runda kuwa 5/6/2000 rwemeza ko ntsindiye ibyo naburanaga byose. Kuva ubwo maze kubatsinda muri 2000 Umutekano wanjye n’abanjye warushijeho kuba mubi…

Nakomeje gutakira ubuyobozi, cyane cyane Nyumba Kumi witwa Alexis Mugabo, Governor Munyentwali Alphonse, Mayor Rutsinga Jacques hamwe na Executif w’umurenge wa Runda witwa Christine ahubwo bakumva abo ndega aribo nyine Rwagitare Regis, Mukayizere Primitive na Kamanzi Gerard.

Ikindi kibazo mfite ni uko Executif w’akagali witwa Muvunyi Eugene yacishije Umuhanda mu Isambu yanjye akonona ibintu byinshi bilimo Insina, imyumbati…nta ndishyi nkuko biteganywa n’amategeko.

Nyakubahwa  Perezida wa Repubulika y’u Rwanda,

Icyo mbasabye ubwa mbere n’ubwa nyuma niki : Rwose nkuko ari mwebwe igihugu cyashinze kureba no Kurenganura, mwazakora ibishoboka byose mukaba mwagera cyangwa se mukohereza intumwa zanyu ku Murenge wa Runda, Akagali ka Kabagesera , Akarere ka Kamonyi  mukikorera iperereza ku kibazo cyanjye n’akarengane ngirirwa.

Mugire  Amahoro.