Callixte Nsabimana uzwi no ku izina rya Sankara yasezeye muri RNC ku mugaragaro

Callixte Nsabimana aka SANKARA

Yanditswe na Christophe Kanuma

Callixte n’umwe mubanyarwanda nahamya ko ibitekerezo byanjye nibye kubihereranye na politike y’uRwanda byenda kuba bimwe.

Uyu mugabo naganiriye nawe cyane ubwo Dr Rudasingwa yasezeraga muri RNC numva uburyo asobanura icyo kibazo bwihariye, mbese n’umuntu utarya iminwa kumafuti kandi atanitaye ku ngaruka byamugiraho. Iyo ni quality iri muri bake . Yasohoye indirimbo nyinshi yanasobanuye mu nyandiko uko yabanye naziriya Nkotanyi kuva mubuzima busanzwe no muri Kaminuza y’uRwanda ndetse byaje kumenyekana ko yagize n’urundi ruhare runini mukujyana abantu muri RNC.

Uyu mugabo kandi amakuru tugitohoza atubwira ko yarenze iby’amoko agirira uruzinduko rw’ibanga muri kimwe mubihugu ntavuze izina.

Gusezera kwe muri RNC n’inkuru y’incamugongo gusa uko tumuzi ntateze kuyivamo ni nkuko nahamya ntashidikanya ko na mushuti wanjye Nyakwigendera Alexis Bakunzibake ko ahari acecekeye ubu bimwe mubimuraje ishinga ari ugukurikiranira hafi politike y’uRwanda.

Muvandimwe Callixte Sankara tukwifurije guhirwa mubuzima bushya ugiyemo.

Ubutumwa yashyize ku rukuta rwe rwa Facebook buragira buti:

“Comrade David Batenga Chairman wa RNC mu ntara ya Afrika y’epfo, maze kubona ko amahame shingiro yatumye ninjira muri RNC atubahirizwa nabusa, igihe kirageze ngo nubahe umutima nama wanjye dutandukane.

Ndabamenyeshako Kuva uyumunsi taliki 20 ukwakira 2017 nsezeye Ku mwanya wa komiseri ushinzwe itangazamakuru mu ntara ya Africa y’Epfo kandi ko nsezeye burundu muri RNC.

Mugire amahoro

Sankara Callixte.”

1 COMMENT

  1. Uyu mbona ari Rukokoma new formula, ntaho azigera afitinga nahamwe muri society kandi muzabibona keretse nakora ishyaka rye ubwe yabasha gutegeka ukwashaka.

Comments are closed.