Camil Nkurunziza washinganye na Sankara, umutwe wa RRM yiciwe muri Afrika y’Epfo.

Nyakwigendera Camil Nkurunziza

Yanditswe na Ben Barugahare

Amakuru agera kuri The Rwandan muri iki gitondo cyo ku wa gatanu tariki ya 31 Gicurasi 2019 ni avuga urupfu rwa Camil Nkurunziza wiciwe mu gihugu cya Afrika y’Epfo mu mujyi wa Cape Town.

Nk’uko ayo makuru akomeza abivuga ngo Camil Nkurunziza yishwe arashwe mu masaha ya nyuma ya saa sita kuri uyu wa kane tariki ya 30 Gicurasi 2019.

N’ubwo amakuru arambuye ataraboneka yose, The Rwandan yashoboye kumenya ko Camil Nkurunziza yapfanye n’undi muntu umwe tutaramenya umwirondoro we.

Hari abantu bashoboye gufata amashusho y’uko byagenze

Umuntu uba mu mujyi wa Cape Town aho byabereye yabwiye The Rwandan ko abantu bataramenyekana bashatse gushimuta Camil Nkurunziza bamufatiye mu modoka ye yakoreshaga Taxi zizwi nka UBER, bamwicaje ku mwanya w’inyuma muri uko gushaka kumushimuta bagiye bihuta bituma imodoka barimo igongana n’izindi mu mahuriro y’imihanda ndetse na Police iratabara ariko birangira Camil Nkurunziza n’undi muntu umwe mu bashakaga kumushimuta bapfuye naho abandi bantu 2 bataramenyekana umwirondoro wabo bari mu barimo bamushimuta batabwa muri yombi na polisi y’Afrika y’Epfo.

Uwo muntu utashatse ko umwirondoro we umenyekana kubera impamvu z’umutekano we yabwiye The Rwandan kandi ko muri iyi minsi bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda baba muri Afrika bari barasabwe n’inzego z’umutekano za Afrika y’epfo kwitonda kubera urugendo rwa Perezida Kagame yakoreye muri Afrika y’Epfo aje mu irahira rya Perezida w’Afrika y’Epfo, Cyril Ramaphosa. Bivugwa ko hari abashinzwe umutekano wa Perezida Kagame barenga 30 binjiye muri Afrika y’Epfo kubera urwo rugendo. Kuva habaho iyicwa rya Col Patrick Karegeya ndetse no gushaka kwica Gen Kayumba Nyamwasa inzego z’umutekano z’Afrika y’Epfo zakomeje kuburira abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’i Kigali mu gihe haba hababaye ingendo za Perezida Kagame cyangwa abandi bakorana na Leta ya Kigali muri icyo gihugu.

N’ubwo bwose Polisi itaragira icyo itangaza hari benshi badashira amakenga Leta y’u Rwanda, uretse mu rupfu rwa Karegeya hakoreshejwe abanyarwanda nk’uko imyirondoro yabo yagaragajwe mu rukiko, mu gushaka kwica Gen Kayumba Nyamwasa hakoreshejwe abantu bari basanzwe ari ibisambo muri Afrika y’Epfo batari abanyarwanda.

Mu gusoza uwo munyarwanda umenyereye muri Afrika y’Epfo kandi uhamaze igihe yabwiye The Rwandan ko uru rupfu rwa Camil Nkurunziza rudasanzwe ugereranyije n’ibindi bikorwa by’urugomo biba muri iki gihugu. Kuba bamushimuse ku manya y’ihangu bakanamwicaza ku ntebe y’inyuma n’ibintu bidasanzwe kuko ubundi ibisambo bikunze kwiba abatwara za taxi za UBER bibikora mw’ijoro kandi akenshi nyiri imodoka aba yicaye imbere bamufatiyeho imbunda cyangwa icyuma.

Ku mafoto yacicikanaga ku mbuga nkoranyambaga twashoboye kubona agaragaza ko Camil Nkurunziza yahanganye n’abamushimuse dore ko hari imwe mu mafoto agaragaraho afashe icyuma mu bugi bwacyo nk’aho hari uwashatse kukimutera akagifata.

Umwe mu nshuti za hafi za nyakwigendera yagize ati:” Ukurikiye neza ntabwo ari amabandi yamwishe. Ahubwo abantu bamuhamagaye nk’abashaka imodoka ya taxi kuko niko kazi yakoraga. Ajya kubatwara, haza batatu biyemeza kumwambura imodoka barayirwanira bashaka kumutera icyuma arakibambura yagipfanye mu ntoki noneho police iba ije muri intervention umwe muri abo ayirasaho nayo irarasa Camil nawe araswaho atyo”

Nabibutsa ko Camil Nkurunziza yahoze ari mu barinda Perezida Kagame ashinzwe cyane cyane kurinda abana be ndetse akaba yarahawe imyitozo ikomeye y’abakomando mu bihugu bya Israel na Koreya ya ruguru. Ni umuvandimwe kandi wa Innocent Kalisa nawe wari mu barindaga Perezida Kagame akaba yarashimutiwe mu gihugu cya Uganda ubu akaba afungiye mu Rwanda nyuma yo kuburanishwa mu rubanza rumwe na Lt Joel Mutabazi nawe wabaye mu barinda Perezida Kagame.

Camil Nkurunziza yabaye mu ihuriro nyarwanda RNC arivamo nyuma ari mu bafatanije na Major Callixte Sankara mu gushinga umutwe wa RRM, nawo aza kuwusezeramo.

Amakuru The Rwandan yashoboye kubena aravuga ko Polisi ya Afrika y’Epfo ishobora kugira icyo itangaza kuri uyu wa gatanu dore ko ngo n’umuryango n’abavandimwe ba Nyakwigendera igihe twabonaga aya makuru bari batarashobora kubona umurambo ndetse no guhabwa ibisobanuro na polisi y’uko bintu byagenze.