Canada: Diane Rwigara yahawe igihembo cyahariwe urubyiruko rwagaragaje ibikorwa by’indashyikirwa

Diane Rwigara yahawe igihembo cyahariwe urubyiruko rwagaragaje ibikorwa by’indashyikirwa. Icyo gihembo gitangwa n’umuryango Réseau international des femmes pour la démocratie et la paix, (RifDP).

Iki gihembo gitanzwe ku nshuro ya munani, kitwa mu rurimi rw’igifaransa “Prix Jeunesse engagée” 

Icy’umwaka wa 2016 cyahawe umunyekongo Rachel Mwanza na Léonille Gasengayire, umubitsi wungirije wa FDU-Inkingi ubu ufunze kwimwe n’abandi bayoboke ba FDU-Inkingi benshi.

Icya 2015 Cyahawe Nadine Claire Kasinge, umwe mu bayobozi b’ishyaka Ishema ry’u Rwanda

Icya 2014 gihabwa Peter Mutabaruka umwe mu bagize igikorwa AMAHORO IWACU 2017

Icya 2013 cyagenewe Martine Desjardins

Icya 2012 cyari cyahawe Placide Kayumba na Alice Muhirwa.

Icyo gihembo cyatangiwe mu muhango uba buri mwaka uyu mwaka bikaba byahuriranye n’umunsi witiriwe Victoire Ingabire (Ingabire Day) wabereye ku isi hose mu mijyi itandukanye nka: Bruxelles; Londres; Lyon; Johannesburg; Madrid; Montreal; Nashville  n’ahandi

Uyu munsi wa Ingabire Day ukaba warateguwe  n’imiryango n’amashyirahamwe amwe muri ayo akaba ari: Fondation Victoire pour la Paix; Jambo ASBL; Friends of Victoire; Amahoriwacu; African Great Lakes Action Network na Communauté Rwandaise de Lyon

Kubera ko Diane Shima Rwigara afunze atashoboraga kwigerera muri Canada i Montreal aho cyatangiwe yahagarariwe na nyina wabo Tabitha Gwiza wakiriye icyo gihembo mw’izina rye akaba yanavuze ijambo musanga hano hasi.