Canada: Komite Nshingwabikorwa pagaye icyemezo cy’umuhuzabikorwa mukuru wa RNC

Bwana Muhuzabikorwa mukuru w’Ihuriro Nyarwanda – RNC, Jerome Nayigiziki;

Komite Nshingwabikorwa ya Canada yarateranye, yiga ku butumwa mwayigejejeho bwirukana bamwe mu bayobozi b’Intara ya Canada, arinabo bagize iyi komite Nshingwabikorwa.

Nyuma yo gusuzuma ibyemezo mwadufatiye, twafashe umwanzuro wo kubigaya kandi tukabitesha agaciro kuko mwafashe ibyemezo bidakurikije inzira n’amategeko agenga Ihuriro Nyarwanda mu bireba stati ndetse n’amategeko ngengamyitwarire.

Ingingo zagendeweho nizi zikurikira :

  • Inzego zishinzwe gukemura ikibazo nkicyo twagize ntabwo zigeze zikora akazi kazo.
  • Ubwanyu mwafashe ibyemezo mutabanje kutubaza neza ikibazo dufite, ndetse mugaragaza kubogama gukabije kuko mwise umuhuzabikorwa w’Intara ya Canada ko arintangarugero.
  • Inzego zagombye kuduhagarika ntabwo zigeze ziterana nkuko stati z’Ihuriro zibiteganya (Inama rusange, bureau politique ndetse na komite nsingwbaikorwa).
  • Amategeko shingiro (statut 22.1, 2, 3, 4,5) atwemerera kugira ubuzimagatozi nka komite nshingwabikorwa.
  • Amategeko ngengamyitwarire (ROI 7, 911, 17, 21,36), twagendeyeho dutumiza inama twari twangiwe n’umuhuzabikorwa w’Intara ya Canada.
  • Inama za komite Nshingwabikorwa
  • Amabaruwa yahererekanyijwe kuri iki kibazo
  • Imbuga nkoranyambaga zifashishijwe muri iki kibazo

Tuboneyeho kubabwira ko n’ibindi byemezo muzadufatira, tutazabyubahiriza mu gihe bitazaba binyuze mu nzira z’umucyo kandi zigenwa na stati z’Ihuriro.

Turi abanyamuryango b’Ihuriro Nyarwanda ku bushake bwacu kandi ntabwo duteganya guteshuka ku nshingano zacu. Bityo, tuzakomeza kunenga imikorere mibi kandi tunuzuza inshingano zacu mu mucyo.

Tuboneyeho kubamenyesha ko twemera ko Ihuriro Nyarwanda-RNC rikeneye kuvugururwa mu mizi, kugirango intego ryihaye izagerweho neza kandi ku buryo bwihuse.

Byandikiwe Canada, italiki ya 17 Ukuboza 2019. Komite Nshingwabikorwa.

Simeon Ndwaniye

Umuhuzabikorwa w’akarere ka Windsor

Jean Paul Ntagara

Umuhuzabikorwa wungirije, umucungamutungo w’intara ya Canada n’akarere ka Ottawa-Gatineau

Achille Kamana

Komiseri ushinzwe ubukangurambaga mu ntara ya Canada, umuhuzabikorwa w’akarere ka Ottawa-Gatineau

Tabitha Gwiza

Komiseri ushinzwe abari n’abategarugoli mu ntara ya Canada, umubitsi mu karere ka Windsor.