Canada: Radio Urumuri yahawe igihembo

Kuri iki cyumweru tariki ya 20 Ukwakira 2019, i Montréal muri Canada habaye umuhango wo gutanga igihembo «Prix jeunesse engagée » gitangwa na Réseau international des Femmes pour la Démocratie et la Paix asbl (RifDP).

Igihembo cy’uyu mwaka kikaba cyahawe Radio Urumuri, Radio ya Société Civile Nyarwanda.

Mukunzi Rubens umwe mu banyamakuru ba Radio Urumuri niwe wakiriye icyo gihembo mu izina rya bagenzi be.