Yanditswe na Marc Matabaro
Amakuru arimo kuvugwa cyane muri iyi minsi ni ibihugu bimwe na bimwe byasabye abaturage babyo kwitondera kugenderera uduce twegereye umupaka w’igihugu cy’u Burundi na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’ahegereye umupaka w’igihugu cya Uganda kubera umubano wifashe nabi hagati y’ibihugu by’u Rwanda na Uganda.
Uduce twa Pariki ya Nyungwe na Pariki y’ibirunga turi mu twavuzwe mu matangazo acishwa ku mbuga zigira inama zikanaha amakuru abaturage b’ibyo bihugu bashaka gukora ingendo mu bihugu bitandukanye by’isi.
Ibihugu bya Canada, U Budage, U Bufaransa nibyo byaje kw’isonga mu kuburira abaturage babyo.