Canada yohereje mu Rwanda Henri Jean Claude Seyoboka

Urubanza rwa Seyoboka rwahinduye isura aho ibyaha nyamukuru byahindutse kwigaragambya arwanya Kagame muri Canada no kurashisha imbunda nini ku nkotanyi!

Amakuru agera kuri The Rwandan muri iki gitondo cyo ku wa kane tariki ya 17 Ugushyingo 2016 aravuga ko igihugu cya Canada cyohereje mu Rwanda Henri Jean Claude Seyoboka, umunyarwanda wabaga muri Canada kuva mu 1996.

Amakuru atugeraho akaba avuga ko Henri Jean Claude Seyoboka benshi bazi ku izina rya Zaïre w’imyaka ikabakaba 50 ashobora kugezwa i Kigali ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki ya 17 Ugushyingo 2016.

Henri Jean Claude Seyoboka aregwa n’igihugu cya Canada ngo kuba ataravuze ko yari umusikare igihe yakaga ubuhungiro.

Umutangabuhamya utarashatse ko umwirondoro we umenyekana yamushinje ngo kuba yarishe umugore n’abana 2 mu 1994, uwo muntu yabicishije mu rukiko rwa Arusha.

Frank Steven Ruta

Email: [email protected]