Capitaine David Kabuye yongeye gutabwa muri yombi!

Amakuru agera ku bwanditsi bwa The Rwandan aravuga ko Capitaine David Kabuye, umugabo wa Lt Col Rose Kabuye yongeye gutabwa muri yombi!

Twabibutsa ko yari amaze iminsi mike arangije igihano cy’amezi 6 yari yarakatiwe, urukiko rumaze kumuhamya icyaha cyo gutunga imbunda mu buryo butemewe n’amategeko.

N’ubwo hataramenyekana neza impamvu David Kabuye yatawe muri yombi amakuru agera kuri The Rwandan aravuga ko afungiye kuri Station ya Polisi y’i Remera.

Ari umugore we Lt Col Rose Kabuye ari na polisi y’u Rwanda nta n’umwe uragira icyo atangaza kuri iryo tabwa muri yombi.

Nabibutsa ko David Kabuye yari yatawe muri yombi muri Kanama 2014 mu nkundura yatwaye na ba Gen Frank Rusagara na Col Tom Byabagamba bagisiragira mu nkiko. Byakunze kuvugwa ko abo bose bazira amagambo baba baravuze atarashimishije umuryango w’umukuru w’igihugu Paul Kagame ndetse by’umwihariko byateye intugunda mu ishyaka FPR aho hakozwe urutonde rw’abagore bakomeye muri FPR ngo bari mu kigare cya Lt Col Rose Kabuye.

Abakora isesengura basanga ifungwa rya David Kabuye byari uburyo bwo gutesha umutwe Lt Col Rose Kabuye no gufataho ingwate ho umugabo we kugira ngo Rose Kabuye adahunga dore ko azi amabanga menshi kandi bikaba bivugwa ko yaba afite ingufu zitari nke mu banyamuryango ba FPR n’ubwo yashyizwe ku gatebe. Uko bigaragara n’uko batinye gufunga Rose Kabuye kuko wenda ibyaha bari kumushinja byari bigoye gutekinika kandi babona byateza ibibazo ahubwo bahitamo gufunga umugabo we bari babonyeho impamvu y’imbunda.

Ubwanditsi

The Rwandan

05.03.2015

[email protected]