Capitaine Théophile Twagiramungu yafatiwe muri Kivu y’amajyepfo

Amakuru atangazwa na BBC Afrique ivuga ko ikesha umwe mu bakora mu biro by’umukuru w’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aravuga ko Capitaine Théophile Twagiramungu yafatiwe ahitwa Baraka muri Kivu y’amajyepfo hafi y’umupaka wa Congo n’igihugu cy’u Burundi tariki ya 19 Ukwakira 2016.

Nk’uko ayo makuru ya BBC Afrique akomeza abivuga ngo Théophile Twagiramungu yafatanywe inyandiko z’inzira nyinshi z’impimbano (passport), ngo icyatumye afatwa ngo arakekwa kugira uruhare muri Genocide ndetse ngo no kuba umwe mu bakuru b’umutwe wa FDLR.

Ariko amakuru The Rwandan yashoboye kubonera gihamya avuga ko Théophile Twagiramungu atari akibarizwa mu mutwe wa FDLR ahubwo yaba yari asigaye abarizwa mu mutwe ugizwe n’abitandukanije na FDLR witwa CNRD-UBWIYUNGE uyobowe na Colonel Wilson Irategeka.

Frank Steven Ruta

Email: [email protected]