Capt David Kabuye yemeye gushinja Brig Gen Rusagara kugira ngo ababarirwe?

Amakuru agera kuri The Rwandan ava mu bantu bari hafi y’ubutegetsi bwa Kigali aravuga ko Lt Col Rose Kanyange Kabuye yatakambye agasabira imbabazi umugabo we Capt David Kabuye ngo ababarirwe arekurwe.

Ayo makuru akomeza avuga ko Capt Kabuye yasabwe gusaba imbabazi no kwandika ubuhamya bigashyirwa mu nyandiko mvugo ishinja Brig Gen Frank Rusagara.

N’ikimenyimenyi ni uko nk’uko byatangajwe mu rubanza rwa Brig Gen Frank Rusagara na Col Tom Byabagamba ku itariki ya 11 Ukuboza 2015 mu nyandiko mvugo zakoreshejwe mu gushinja harimo iza Col Jules Rutaremara wabaye Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda ndetse akanayobora Ishuri rikuru rya Gisirikare, Capt. George Kayitare, Col Kamile Karege, Brig Gen Geofrey Byegeka, Col John Bosco Mulisa na Capt. David Kabuye! Aba bose mu buhamya bwabo bahaye ubushinjacyaha, bashinja Brig Gen Frank Rusagara kuba yaravugaga amagambo anenga Leta y’u Rwanda anayisebya.

Nyuma y’ibi ntibyatinze nk’uko byatangajwe mu Kinyamakuru umuseke,  Urukiko Rukuru kuri uyu wa kabiri tariki ya 15 Ukuboza 2015 ahagana saa cyenda ruba rurekuye Capt David Kabuye ariko mu mayeri rubanje kumuhamya icyaha cyo gutukana mu ruhame ariko rumuhanaguraho icyaha cyo guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda. Urukiko rwamuhanishije igifungo cy’amezi atanu no gusonerwa igarama ry’urubanza kuko yaburanye afunze! Urukiko rwahise ariko rutegeka ko arekurwa kuko igihe gishize afunze kiruta amezi atanu yakatiwe uyu munsi. Umugore we Lt Col Rose Kabuye ari mu batihanganye kuko yahise akoma amashyi uyu mwanzuro umaze gusomwa.

Ngo Bushingiye ku buhamya bwatanzwe n’Abatangabuhamya batandukanye barimo Abacungagereza; Ubushinjacyaha bwavugaga ko uwitwa Kabera Eraste yumvise Capt David Kabuye atuka ishyaka rya RPF avuga ko ryikuye ku batangiranye na ryo urugamba rwo kubohora igihugu abandi rikabima akazi.

Ubushinjacyaha bwavugaga kandi ko aba batangabuhamya babuhamirije ko bumvise Capt David Kabuye avuga ko yemeranya n’ibikubiye muri Film ‘Rwanda’s Untold Story’ yakozwe na BBC, ndetse akavuga ko imirambo yigeze kujya irohorwa mu kiyaga cya Rweru ari iy’Abanyarwanda babaga barashimuswe.

Ubushinjacyaha bwavugaga kandi ko umutangabuhamya witwa Nzabamwita Viateur yavuze ko Kabuye yamubwiye ko Leta yamufungiye kuba yaranze gushinja Col Tom Byabagamba na Brig Gen Frank Rusagara.

Iki kinamico cy’urubanza cyarushijeho kuryoha aho ngo umucamanza yifashishije imyanzuro yafashwe mu rukiko rw’Arusha mu gihe rwaburanishaga Jean Paul Akayezu  mu 1998 kugira ngo ahanagureho icyaha Capt David Kabuye.

Igisekeje kurushaho ni uko Capt Kabuye yemeye icyaha ngo cyo gutuka umucungagereza maza umucamanza amukatira amezi 5 nyuma ahita ategeka ko arekurwa kubera ko yari amaze igihe kirenze icyo afunze!

Benshi mu bakurikiye urubanza rwa Capt David Kabuye rwo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Ukuboza 2015 bose bahise babona ko habaye itekinika kugira ngo Capt David Kabuye arekurwe amaze kwemera gushinja Brig Gen Rusagara.

Impamvu itangwa mu rukiko ngo n’uko amagambo bivugwa ko Capt Kabuye yavuze ngo atari amagambo yo mu ruhame  yavuzwe mu buryo buranguruye kandi akavugirwa ku karubanda! Ngo yifashishije inyandiko y’umuhanga mu by’amategeko umucamanza yavuze ko uyu munyamategeko yasobanuye ko umuntu uteza imvururu n’imidugararo muri rubanda atavugisha umuntu ku giti cye nk’ibyakozwe na Capt Kabuye ahubwo ko uwakoze iki cyaha aba yabwiye rubanda!

Ibi bikaba biteye kwibaza kuko bizwi ko mu Rwanda hari benshi banafungwa bazira ko banongoreye runaka mu ibanga!

Ese mama buriya ko ibyaha Capt Kabuye yaregwaga bijya gusa n’ibiregwa ba Col Byabagamba na Brig Gen Rusagara nabo bazagira amahirwe yo guhanagurwaho ibyaha. Ko byinshi mu byo bashinjwa ngo babibwiraga cyangwa bakabyandikirana n’umuntu umwe bataranguruye kandi batabivugiye ku karubanda?

Mu rubanza rwa Col Byabagamba na Brig Gen Rusagara twitege ko haziyambazwa imyanzuro y’uruhe rubanza rw’Arusha rwaciwe? Ese ko duheruka urukiko rw’Arusha Leta y’u Rwanda irwamagana iyo rurekuye bamwe mu baburanishwa, ubucamanza bw’u Rwanda bukoresha imyanzuro y’urwo rukiko gute aho si ukwivuguruza?

Mwumve uko Radio Ijwi ry’Amerika uko ibivuga

Marc Matabaro

 

 

Facebook: Marc Matabaro – Facebook page:  The Rwandan Amakuru

Twitter: @therwandaeditor – Email:[email protected]