Cassien Ntamuhanga yatorotse cyangwa yashimuswe?!

Cassien Ntamuhanga

Yanditswe na Marc Matabaro

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu mugoroba wo kuwa kabiri yariki ya 31 Ukwakira 2017, ni avuga kw’itoroka rya Cassien Ntamuhanga n’abandi bantu babiri bari bafunganywe muri Gereza ya Mpanga I Nyanza rivugwa ko ryabaye mu ijoro ryo ku wa mbere tariki ya 30 rishyira kuwa kabiri tariki ya 31 Ukwakira 2017.

Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa mu Rwanda (RCS), IP Hilary Sengabo wabwiye ibitangazamakuru bikorera mu Rwanda ngo aba bagororwa batorotse bateye ikamba inyuma ya Gereza bakayurira bagacika, Ndetse ibinyamakuru bimwe byerekanye n’amafoto y’iryo kamba rikinagana ku rukuta rwa Gereza.

CIP Sengabo yakomeje avuga ko aba bagororwa buririye ku migozi baboshye bakoresheje imyenda n’imifuka.

Yagize ati: “Mu gitondo abacungagereza babanje kubona imigozi. Ubundi icyo aba ari ikimenyetso ko hari umuntu watorotse. Hahise hatangira gukorwa iperereza, ahagana saa tanu nibwo hamenyekanye imyirondoro y’abatorotse.”

Nyamara aya makuru avugwa na Bwana Sengabo ahabanye n’ukuri kuko twe mu bwanditsi bwa The Rwandan mu ijoro ryo ku wa mbere rishyira kuwa kabiri twabonye amakuru y’uko Cassien Ntamuhanga yabuze ashobora kuba yatorotse cyangwa yashimuswe. Ntabwo byumvikana ukuntu umuvugizi w’Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa mu Rwanda yavuga ngo bamenye ko Cassien Ntamuhanga yatorotse mu ma saa tanu z’amanywa kandi mu ijoro butaracya bari batangiye kumushakisha cyangwa kujijisha ko bamushaka.

Hari ibintu bibiri bishoboka:

Ishimutwa n’inzego z’iperereza

-Muri iyi minsi hashinzwe muvoma Nyarwanda iharanira impinduramatwara. Rwandese Revolutionary Movement ( RRM), Mouvement Revolutionaire Rwandais (MRR). Ikaba ikuriwe na Bwana Callixte Nsabimana uzwi no kw’izina rya Sankara, ikindi kandi akaba inshuti magara ya Cassien Ntamuhanga ndetse na Gerard Niyomugabo waburiwe irengero kugeza ubu. Aba bagabo Bose bakaba barumvikanye cyane mu rubanza rwa Kizito Mihigo!

Kuba Cassien Ntamuhanga yaburirwa irengero muri iki gihe hari benshi bakora isesengura bagasanga ashobora kuba yarashimuswe n’inzego z’iperereza zikoresheje amayeri kugira ngo zishobore kumwica urubozo zitonze zimukuremo icyo yaba azi cyose kuri Callixte Sankara ndetse zinababaze Callixte Sankara.

Niba ari ikinamico cyakinwe n’inzego z’iperereza bishobora kurangizwa n’iraswa rya Cassien Ntamuhanga kandi ntabwo bwaba ari ubwa mbere mu Rwanda umugororwa arashwe ngo agiye gutoroka. Ikindi gishoboka ni uko yaburirwa irengero burundu nka mushuti we magara Gerard Niwemugabo.

Gutoroka by’ikinamico birashoboka cyane kuko bashobora gukoresha abacungagereza cyangwa bariya bagororwa bandi dore ko harimo umwe n’ubundi wigeze gutoroka mbere, bagashuka Ntamuhanga ko batorokanye maze bagera imbere bagafatwa. Ikigaragara ni uko abatorokanye nawe bari bakatiye ibyaha by’urugomo bidafite aho bihuriye na politique ku buryo Leta yabakoresha ku buryo bworoshye.

Gutoroka by’ukuri

Kuba Ntamuhanga yatoroka muri ibi bihe mushuti we Callixte Sankara atangije Muvoma ni ikintu umuntu yafata nko kwerekana ko iriya Muvoma ifite ingufu mu gihe yaba yagize uruhare muri ririya toroka cyane cyane habaye harakoreshejwe abayoboke bari mu gihugu cyangwa hatanzwe uburyo bw’amafaranga ku bacunga Gereza cyangwa abandi bafasha muri kiriya gikorwa. Iki cyaba ari ikimenyetso ndakuka gishimangira icyo Callixte Sankara amaze iminsi avuga mu itangazamakuru yemeza ko igihe cy’amagambo cyarangiye hasigaye ibikorwa bifatika by’ubwitange byotsa igitutu Leta ya FPR iri i Kigali.

Ikindi umuntu atakwirengagiza ni uko Callixte Sankara avuka muri kariya karere Gereza ya Mpanga yubatsemo ku buryo kuba azi kariya gace kandi yaragakuriyemo byamworohere gupanga itoroka ry’umuntu ndetse akaba yakoresha abantu aziranye nabo kugira ngo Ntamuhanga abone ubufasha bwihuse hafi ya Gereza nyuma yo gutoroka.

Ikidashidikanywaho ni uko bitazatinda kugaragara uko byagenze kuko niba Cassien Ntamuhanga atari mu maboko y’inzego z’iperereza ntazatinda kumvikana mu binyamakuri nka Radio Inyenyeri asobanura uko yatorotse, ibyo ashobora kubikora yasohotse mu Rwanda cyangwa akiri mu gihugu dore ko ikorana buhanga cyane cyane whatsapp ryorohereje abantu itumanaho.

Nabibutsa ko ibi bije hashize igihe kinini Cassien Ntamuhanga akorerwa ihohoterwa muri Gereza ya Mpanga yari afungiwemo