Udushya






rwigara

Misa yo gusabira Nyakwigendera RWIGARA Assinapol mu Bubiligi

Umuryango wa RWIGARA Assinapol utuye mu Bubiligi, ubatumiye mu gitambo cya misa cyo gusabira nyakwigendera RWIGARA Assinapol.

umucikacumu

Umunyarwanda ni nde?

Nigeze nsanga Umuyisilamu ajya impaka n’umurokore ku by’imyemerere yabo. Nsanga bakunje amashati amaso yatukuye. Mu rwego rwo gufasha abavandimwe ndabegera ngo mbafashe.Umwe yari afite Korowani undi afite Bibiliya Yera. Umwe ashaka kwemeza undi ibyo asoma mu gitabo cye. Singaruka ku byo bajyagaho impaka. Nabumvishije ko buri wese afite ukuri kwe bitewe n’aho avoma; ko nta mpamvu yo kujya impaka mu gihe icyo bavugaho atari kimwe. Mbagira inama ko bashobora kungurana ibitekerezo bahereye ku byo basomye muri kimwe muri ibyo bitabo. Mbereka ko bidashoboka ko umwe asoma muri Korowani ngo undi asome muri Bibiliya hanyuma bajye impaka. Izo ntizarangira.

ubukene

ABANA BASAGA 200 BAVUYE MW’ISHURI KUKIGO KIMWE MU MWAKA UMWE

Mugihe mu Rwanda ejo taliki ya 3 /11/2014 hatangijwe inama nkuru y’igihugu y’abana ku nshuro ya 10, ikibazo gikomeye cyugarije abana b’abanyarwanda cyane cyane ababahutu, nta mutegetsi numwe uhangara kugira icyo akivugaho : umubare w’abana bava mumashuri abanza batarangije amashuri abanza, uteje inkeke.

Louise-Uwacu

Ku rurimi rwacu nkunda cyane; I KinyaRwanda. – Louise UWACU

Ku rurimi rwacu nkunda cyane; I KinyaRwanda.

Ikinteye kukwandikira: Ndagirango ngusabe imbabazi ku mugaragaro, hakiri kare, imbere y abantu bose rwose wowe rurimi rwanjye, ndagusaba imbabazi ko nakwibagiwe, nakwirengagije kenshi, none dore nubu nkwibutse ari uko “leta” ivuze ko igiye kukugandagura wa mugani w’abaturanyi bacu.

Vestine Umugwaneza

Kinyarwanda rurimi rwanjye

Kinyarwanda rurimi rwanjye
Nakumvise nkivuka nkuvuga nkivuka
Mpamagara Mawe na Dawe,
Nakura Nyogokuru na Sogokuru
Ngo ngusimbuze uruntazi n’urukonjo
Ko nakuze ngutandukanya n’ururyogo
Ni gute nagutenguha nkwitiranya n’urukonjo