Centrafrique na RD Congo biri mu bigenza Sergey Lavrov mu Rwanda.

Yanditswe na Marc Matabaro

Kuri iki cyumweru tariki 3 Kamena 2018 nibwo Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Burusiya Sergey Lavrov, yageze mu Rwanda yakirwa ku Kibuga cy’indege na Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo, asura urwibutso rwa Gisozi, anagirana umubonano na Perezida Kagame mu Rugwiro.

Minisitiri Lavrov yaje mu Rwanda aturutse mu ruzinduko muri Korea ya Ruguru, aho ku wa Kane yagiranye ibiganiro na Perezida Kim Jong Un.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo yavuze ko Perezida Kagame azitabira inama y’ibihugu bifite ubukungu buri kuzamuka cyane ku Isi izwi nka BRICS (Brazil, Russia,India, China na South Africa) muri Afurika y’Epfo muri Nyakanga uyu mwaka, ukazaba ari umwanya wo kongera guhura n’u Burusiya.

Minisitiri Lavrov yavuze ko uretse ibintu bitandukanye biteganywa gukorwa hagati y’u Rwanda n’u Burusiya, igihugu cye gisanzwe gifatanya n’u Rwanda cyane mu bya gisirikare, binyuze mu bikoresho n’amahugurwa.

Yagize ati “Dusanganywe ubufatanye mu bya tekiniki, twagemuriye ibikoresho bitandukanye serivisi z’umutekano z’u Rwanda, inzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amatgeko n’igisirikare za kajugujugu n’imodoka za gisirikare n’inzego z’umutekano. Twanatanze intwaro nto n’ikorabuhanga ry’ubwirinzi.”

Yakomeje agira ati “Ikindi ni uko umwaka ushize mu 2017 hashyizweho komisiyo ihuriweho na guvernoma zombi yiga ku bufatanye mu bya gisirikare na tekiniki, inama ya mbere ibera i Kigali, iya kabiri ikazabera i Moscow muri iki gihembwe.”

Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko u Burusiya busanzwe bunafasha u Rwanda mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ikoranabuhanga mu isakazamakuru, aho ibihugu byombi byatangiye gufatanya kandi bishaka kuzamura iyi mikoranire.

Yakomeje agira ati “Nko mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, guhera mu 2016 badufashije mu bijyanye n’abahanga mu gupima ubutaka dushakisha ahaba hari amabuye y’agaciro mu bice bitandukanye by’igihugu, kandi ako kazi karakomeje.”

N’ubwo bwose aba bayobozi batakomoje ku bihugu bya Centrafrique na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ariko ababikurikiranira hafi bemeza ko igihugu cy’u Burusiya gitoza kikanaha intwaro ingabo z’igihugu cya Centrafrique ndetse kikaba gifite n’izindi nyungu mu bijyanye n’ubukungu zirimo nk’amabuye na gaciro na Peteroli, izi nyungu z’u Burusiya mu gihugu cya Centrafrique iki gihugu kirimo kuzisigasira ndetse kirimo kwagura ibikorwa byacyo ku buryo bugaragara ku buryo cyatangiye no kureba ukuntu cyagera mu turere tutagenzurwa na Leta ya Centrafrique.

Nabibutsa ko muri Centrafrique hari ingabo nyinshi z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye (MINUSCA) akaba ari nazo zirinda bya hafi Perezida w’icyo gihugu. Umugaba w’ingabo z’u Rwanda Gen Patrick Nyamvumba aherutse mu rugendo muri icyo gihugu aho byagaragaraga ko yitwaye nk’aho ari mu gihugu cyafashwe bitewe n’abasirikare bamurinda yari yikuriye i Kigali bamurinze kugeza mu ngoro ya Perezida wa Centrafrique mu gihe nta musirikare wa Centrafrique n’umwe wari hafi aho wari ufite intwaro. Ndetse hahise hoherezwayo undi mutwe w’ingabo z’u Rwanda zirwanisha ibimodoka bitamenwa n’amasasu.

Uko bigaragara igihugu cy’u Burusiya kirimo gushyira ingufu nyinshi muri Afrika no mu karere kirashaka kureba uburyo inyungu zacyo zitagongana n’iz’u Rwanda muri icyo gihugu cya Centrafrique kuko ibihugu byombi icyo bishaka kiragaragarira buri wese ni umutungo kamere w’icyo gihugu urimo amabuye y’agaciro na Peteroli.

Ku bijyanye na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo hari amakuru avuga ko igihugu cy’u Burusiya kigiye gukorana n’icyo gihugu mu by’ubutwererane bwa gisirikare ariko intumbero ari ubucuruzi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Iyi mikoranire ikaba ishobora kuba yabangamira igikorwa kigaragara aho ibihugu by’i Burayi birimo u Bufaransa bisa nk’ibiri mu kagambane n’ibihugu bituranye na Congo nk’u Rwanda, Angola na Congo Brazza mu kureba uburyo bakuraho ubutegetsi bwa Perezida Kabila ibyo Leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ikaba yarabyamaganye.

Nyuma y’urugendo rwa Perezida Kagame na mugenzi we wa Angola i Paris mu Bufaransa, biravugwa ko abo ba Perezida bombi bazahurira i Bruxelles mu Bubiligi na none aho ikibazo cya Congo kitazabura kuganirwaho.

Ababikurikiranira hafi bakaba babona uwo mugambi ugamije gufasha Moïse Katumbi uherutse i Kigali gufata ubutegetsi, rero nta gitangaza kirimo ko igihugu nk’u Burusiya mu rwego rwo gusigasira inyungu zacyo cyashaka kumenya icyo u Rwanda rugamije kugira ngo inyungu z’ibihugu byombi zitagongana.

Ikindi benshi babona ni amayeri Perezida Kagame ashobora gukoresha yo kwegera igihugu cy’u Burusiya n’umuryango w’ibihugu bifite ubukungu buri kuzamuka cyane ku Isi uzwi nka BRICS (Brazil, Russia,India, China na South Africa) mu rwego rwo kwiteganyiriza no kubagarira yose mu gihe ibihugu by’i Burayi n’Amerika byamuha akato. Mbese twabifata nko kwigana u Burundi ubu bufashijwe n’ibi bihugu bya BRICS nyuma y’aho ibihugu by’i Burayi n’Amerika bihariye ivomo icyo gihugu.

Ubu buryo kandi bwaba ari n’amayeri yo kototera Perezida Nkurunziza w’igihugu cy’u Burundi wafashijwe cyane n’ibihugu bya BRICS cyane cyane u Burusiya n’u Bushinwa bikinakomeza kumufasha muri iki gihe mu bijyanye n’ubukungu na diplomasi.

https://twitter.com/mfa_russia/status/1003211363634810880

https://twitter.com/mfa_russia/status/1003210863858372608