Centrafrique: Perezida Kagame yaba agiye kwishora mu yindi ntambara.

Yanditswe na Marc Matabaro

Amakuru atangazwa na Ministeri y’ingabo mu Rwanda ku rubuga rwayo rwa Twitter aravuga ko Leta y’u Rwanda yohereje mu gihugu cya Centrafrique, ingabo zigera kuri 540 ziganjemo izirwanisha ibimodoka by’intambara.

Nk’uko byatangajwe na Lt Colonel Charles Rutayisire uyoboye izo ngabo zoherejwe muri Centrafrique, abasirikare boherejwe bava mu mitwe itandukanye y’ingabo za RDF, irimo (ingabo zidasanzwe) Special Force, (izirwanisha imodoka z’intambara) Mechanised Infantry, (izirwanira mu kirere) Air Force na (izirwanira ku butaka)Infantry Force.

Aba basirikare boherejwe muri Centrafrique mu gihe umugaba w’ingabo z’u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba ari mu ruzinduko muri icyo gihugu aho yabonanye n’intumwa ya ONU idasanzwe muri icyo gihugu, Parfait Onanga-Anyanga, urwo rugendo rw’iminsi ibiri ngo rugamije gusura ingabo z’u Rwanda ziri muri icyo gihugu dore ko ziherutse gutakaza umusirikare aguye mu mirwano yanahitanye abaturage ba Centrafrique 27.

Uku kongera ingabo muri Centrafrique bigaragara ko ari uburyo bwo kubuza inyeshyamba ziganjemo abayisiramu zizwi kw’izina rya Seleka kwigarurira ubutegetsi no gufata umujyi wa Bangui dore 2/3 by’igihugu bigenzurwa n’imitwe y’inyeshyamba.

Izi nyeshyamba ziganjemo abayisiramu zifite ibirindiro mu majyaruguru zimaze iminsi zisuganya zivuga ko zizatera umurwa mukuru Bangui ibi bikaba byarakajije umurego nyuma y’aho igikorwa cy’ingabo z’u Rwanda ziri muri MINUSCA (umutwe wingabo za ONU muri Centrafrique) cyo kwambura intwaro imitwe y’ubwirinzi y’abayisiramu batuye mu gace ka PK5 mu mujyi wa Bangui yaguyemo abaturage ba Centrafrique bagere kuri 27.

Uko bigaragara Perezida Kagame nka Perezida w’umuryango w’Afrika yunze ubumwe arashaka kubaka izina atabara ubutegetsi bwa Perezida Faustin-Archange Touadéra ndetse anigaragaza mu rwego mpuzamahanga nk’uwashoboye gufasha ONU aho rukomeye.

Iki gikorwa ku batazi Perezida Kagame bashobora kwibaza ko nta nyungu afite mu bibera muri kiriya gihugu ariko inyungu zigaragarira buri wese, uretse ko Centrafrique ifite amabuye y’agaciro menshi na Peteroli, ubu buryo bwo kohereza ingabo butuma u Rwanda rushobora kubona amafaranga y’amahanga (devise) menshi ava mu mishahara y’abasirikare n’ibindi nka serivisi n’ibikoresho bibagendaho (akenshi bitangwa n’amasosiyete ya FPR).

Ku ruhande rwa Diplomasi mpuzamahanga bituma kandi amahanga adakabukira Leta y’u Rwanda iyo yishoye mu bikorwa byo guhonyora uburenganzira bwa muntu, kudatanga ubwisanzure kw’itangazamakuru, guhungabanya umutekano mu bindi bihugu ndetse n’ibikorwa bihushanye n’amahame ya Demokarasi, birimo kudadira urubuga rwa politiki, gutekinika amatora no guhindura itegeko nshinga.

Igishobora kubangamira cyane Perezida Kagame ni uko inyungu ze zagongana n’izi igihugu cy’u Burusiya cyatangiye gushinga imizi muri icyo gihugu aho kinatanga imyitozo ku ngabo za Leta ya Perezida Faustin-Archange Touadéra.

Nyamvumba ajya guhura na Président wa Centrafrique abasirikare ba Centrafrique nta n’ubwo bemerewe kumuha icyubahiro bafite n’imbunda byibura zitarimo amasasu, mu gihe abarinda Nyamvumba yizaniye akuye i Kigali bo bafite intwaro

4 COMMENTS

  1. Amashyari azamacira amashati mwa nterahamwe mwe, ko ntakeza kanyu mwamaze abantu none murabona bajya guhagarika ubwicanyi ngo FPR irashakayo inyungu..? Sha muzahora muri barukarabankaba kugeza mugiye mumuriro witeka murakangara.

  2. None se wa bushita we wiyita “Ngosha” kuki utigaragaza cyangwa ngo ube mu Rwanda ahubwo ukajya kubunda iyo za Tanzaniya wagiye yo kwica abantu? Mujya guhagarika ubwicanyi cyangwa mujya kwica abantu ejo bundi izo mpehe zanyu ntizice abantu 27 muri Centrafrique?

  3. Urinzirabwoba koko niko mwahunze mwiyita ngo muzagaruka none se murihe..? Tanzania uzi mpakora iki sha?

  4. Comment: Ariko ntimugatukane,naho kuba Ingabo z’Urwanda ziri Centrafrica n’uko ziriyo kubutumire bwa Loni na Leta ya Centrafrica

Comments are closed.