Charles Bandora yashinjuwe n’umutangabuhamya w’Ubushinjacyaha

Mu rubanza Urukiko Rukuru ruburanishamo Charles Bandora urengwa n’ubushinjacyaha kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi akurikiranyweho, kuri uyu wa 30 Nzeri, umutangabuhamya wo ku ruhande rw’Ubushinjacyaha yumvikanye ashinjura uregwa atangaza ko kuba ubuhamya yatanze mbere bwaramushinjaga ari uko yabutanze ku gahato nyuma yo kwizezwa kuzagabanyirizwa ibihano.

Kuva kuwa mbere tariki 29 Nzeri, Urukiko rukuru rwatangiye kumva ubuhamya bw’uwitwa Hakizimana Degaule nk’umutangabuhamya wa Gatatu mu bashinja Charles Bandora ibyaha birimo Gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’ibyaha byibasiye inyokomuntu  akurikiranyweho.

Ubusanzwe bizwi ko umutangabuhamya watanzwe n’Ubushinjacyaha aba ari uwo kubwunganira mu gushinja uregwa no kumuhamya ibyaha dore ko buba bwamutanze nk’uzi neza ibyaha yakoze, aho yabikoreye n’uko yabikoze.

Hakizimana Degaule we yashinjuye uregwa (Bandora), nk’uko byumvikana mu buhamya yatanze kuva ku munsi w’ejo anatangaza ko kuba yaremeye kumushinja na mbere hose ari uko yotswaga igitutu n’Ubujyenzacyaha n’ubushinjacyaha ngo hakaba hari ibintu yizezwaga na we arabyemera kuko yumvaga ko uwo ashinja atakiba mu Rwanda ndetse ko atazanagaruka.

Mu buhamya yatanze kuva mu mwaka wa 2011; Hakizimana Degaule yagaragazaga uruhare Bandora yagize mu itegurwa no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi nk’uko bigaragazwa n’inyandikomvugo yakoreshejwe n’Ubugenzacyaha aho yagaragazaga ko Bandora yitabiraga inama zo gutegura Jenoside no gutanga ibikoresho byakoreshejwe.

Abajijwe niba hari uruhare yaba azi kuri Bandora ku bwicanyi bwabereye ahahoze ari muri Komini Ngenda by’umwihariko kuri paruwasi ya Ruhuha (Bugesera), umutangabuhamya yasubije ko nubwo yajyaga mu bikorwa by’ubwicanyi nta na rimwe yigeze abikorana na Bandora cyangwa se ngo abe yaramubonye muri ibi bikorwa.

Gusa yemeza ko imwe mu modoka ze (Bandora) ariyo yakoreshwaga mu bikorwa by’ubwicanyi ariko atangaza ko nabwo yajyanywe n’abasirikare ku gahato.

Ibi bitandukanye cyane n’ibikubiye mu nyandikomvugo yatanze mbere ubwo yabazwaga n’Ubugenzacyaha, nk’iyo kuwa 10 Mutarama 2011 aho yatangaje ko kuwa 07 Mata 1994, Bandora yari umwe mu bacuruzi bo ku Ruhuha bavuze ko bemeye gutanga imipanga yo kujya gukoreshwa mu bwicanyi bwakorerwe Abatutsi bari barahungiye kuri Paruwasi ya Ruhuha.

Abajijwe impamvu akomeje kunyuranya n’ubuhamya yatanze mbere, Umutangabuhamya yavuze ko inyandikomvugo yakoreshejwe muri iki gihe zose yazikoreshwaga ku Gitugu n’Ubugenzacyaha ndetse bukanamwizeza kuzagabanyirizwa igihano kugera kuri ¼ cy’igifungo yakatiwe n’inkiko Gacaca.

Asobanura igitutu yokejwe n’Ubugenzacyaha; yagize ati “ Rwose iyo umuntu aguhoza ku nkeke nawe ugera aho ukemera icyo agusaba uko cyaba kimeze kose.”

Perezida w’inteko y’Urukiko iburanisha uru rubanza yahise amubaza ibigomba gufatwa nk’ukuri, amusubiza agira ati “Jye ntabwo nca imanza ariko ibyo mvugiye aha nibyo by’ukuri kuko nta na rimwe nigeze nkorana ibyaha na Bandora ahubwo ambabarire naramubeshyeye.”

Umwe mu bunganira Bandora yabajije uyu mutangabuhamya uwaba yaramushyizeho igitugu cyo kuzashinja uregwa. Yifashishije amarenga,  yasubije yerekana umwe mu bashinjacyaha babiri bahanganye n’uregwa agira ati “ Uriya niwe wanyirukanseho inshuro nyinshi aho mfungiye muri Gereza.”

Yanavuze ko yasabwe inshuro nyinshi zigera mu 10 ngo azashinje Bandora aho yabisabwaga n’abantu batandukanye barimo ngo n’abifuzaga kuzasigarana imitungo ye.

Ubushinjacyaha bumubajije ibimenyetso byaba bigaragaraza ko yokejwe igitutu, Hakizimana yavuze ko mu mwaka wa 2008 hari ibaruwa yandikiye Minisitiri w’Ubutabera amumenyesha iki kibazo ndetse n’inshuro nyinshi yasanzwe muri Gereza asabwa kuzashinja Bandora.

Charles Bandora woherejwe n’igihugu cya Norvege ngo aze kuburanishwa n’Inkiko zo mu Rwanda, akurikiranyweho ibyaha birimo gucura no Gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, kurema no gutunganya umutwe w’abagizi ba nabi ndetse n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Hakizimana Degaule nk’umutangabuhamya watanzwe n’Ubushinjacyaha, abaye uwa Gatatu mu batangabuhamya 14 bagomba kuzashinja Bandora kuri ibi byaha akurikiranyweho mu gihe uruhande rw’uregwa rwo kugeza ubu rumaze gutanga urutonde rw’abantu 20 bazamushinjura.

Urubanza rukazasubukurwa kuwa 13 Ukwakira humvwa undi mutangabuhamya wo ku ruhande rw’Ubushinjacyaha.

Martin NIYONKURU
UMUSEKE.RW