Ubuhamya bwa Chaste Gahunde:ribara uwariraye (igice cya 1)

Chaste Gahunde,

07 Mata 1994

Reka nunamire abatutsi bishwe mu mwaka wa 1994.

Tariki nk’iyi aho twari dutuye nta bwicanyi bwahabaye. Tariki ya 08/04/1994 mu ijoro nibwo hishwe umuryango wa Murari muri cellule Kunini, abapolisi ba Komine Mabanza bakoraga patrouille banyuze iwacu batubwira ko uwo muryango wishwe n’abantu ngo bari barakajwe n’amagambo umugore wa Murari yari amaze kuvugira ku kabari mu ga centre kitwaga GBK (Jebeka ).

Ngo uwo mugore yageze mu kabari agurira icupa buri wese wari aho , maze arababwira ngo : “Nimunywe mwuzuze ibyo bifu byanyu, ni byo abahutu mwamenyereye ubundi mugende musahure, ariko mumenye ko akanyu kashobotse “.

Ngo yaratashye baramukurikira bamwicana n’umuryango we. Ntibyari bikwiye.

08 Mata 1994

Tariki ya 08 Mata 1994 aho twari dutuye hirirwe umutuzo uvanze n’ubwoba no kwibaza byinshi. Nta mututsi wari yakwicwa.

Nk’uko nabyanditse muri poste yindi, abatutsi ba mbere bishwe mu ijoro ry’itariki ya 08 ishyira iya 09 Mata.
Uwo munsi (08/04/1994) hakwiye inkuru ivuga ko Abatutsi baza kwica Abahutu. Ku gasozi kacu twese twavuye mu ngo tujya kurara ku gasozi ka Kamagondo. Abatutsi twari duturanye bo ntibaje aho twaraye.

Uyu mwuka wari wakwiriye wari waturutse ku magambo yari yavugiwe mu kabari , aho umugore w’umututsikazi (Imana imwakire) yari ngo yabwiye abahutu ko akabo kashobotse.
Bigeze mu masaha ya saa munani z’ijoro imodoka ya police communale yaje kuhanyura baraduhumuriza ariko twasubiye mu ngo bukeye. Ni nabo batubwiye ko umuryango wa Murari wishwe n’abantu batazwi.

09 Mata 1994

Tariki ya 09 Mata 1994 i Mushubati abantu bose bari bahiye ubwoba. Bamwe ndetse bari bafashe gahunda yo guhunga. Aho twari dutuye twari twaraye ku gasozi ngo abatutsi bataza kutwica nk’uko inkuru zari zakwiriye ko hari gahunda yo kwica abahutu ngo bakabakurikiza Habyarimana. Uwo munsi hadutse umugabo wambaye gisirikare. Yiyitaga Lieutenant. Yamaze i Mushubati iminsi mike cyane. Kugeza n’uyu munsi nta muntu wigeze amenya uwo mugabo. Yavugaga ko aturutse mu Rutsiro. Cellule twari dutuyemo nta mututsi wari yakwicwa.

Twongeye kurara ku gasozi ka Kamagondo burinda bucya. Iryo joro nta modoka ya polisi yahageze. Hakurya muri cellule ya Kunini, abantu batazwi bitwikiriye ijoro bagaba igitero mu ngo z’abatutsi.

Ingo zagabwemo ibitero ni kwa Gérant wa banque populaire Léonard Ruzigandekwe, kwa Mwarimu Munyandege, kwa Mwarimu Gatari, mwarimu Rwakana, mwarimu Gashumba na Mwarimu Munyeshuri. Kuba ibitero byaragabwe ku batutsi bifashije byatumye hatekerezwa ko ikigamijwe ari ugusahura dore ko ubukene bwari bwinshi mu batari bakeya.

Bivugwa ko aho bageze hose bahasanze amayoga n’ibiryo byinshi ku ma plateaux. Cyakora basanze nta n’umwe uri mu rugo rwe. Mu by’ukuri uko twararaga hanze ngo hatagira uza kutwica, abatutsi nabo bari bahuriye ku gasozi ka Kigarama aba ariho barara. Kuri aka gasozi barahagumye bakajya bagaruka mu ngo gutwara ibyo kurya ariko ntibongera gutatana.

Paruwasi ya Mushubati yayoborwaga na Padiri Clément Kanyabusozo yungirijwe na Padiri Robert Matajyabo bose b’abatutsi. Mu gihe indege yahanurwaga bombi bari mu nama ku Nyundo. Ntitwongeye kubabona ukundi, ntibagarutse. Amakuru yaje kutugeraho ko Clément yaba yarishwe n’abahutu bari bariye karungu hariya mu mirima y’icyayi hafi ya Pfunda arimo agerageza kugaruka i Mushubati.
Paruwasi yasigaye iyobowe n’umudiyakoni wari mu biruhuko yitegura kuba Padiri.

10 Mata 1994

Tariki ya 10 Mata 1994 wabonaga hari impinduka. Ishyirwaho rya Guverinoma y’Abatabazi ryatumye twumva ko wenda igihugu kigize ubuyobozi ko nta waza kuduhohotera. Ntabwo twongeye kurara mu gasozi.

Kuri uwo munsi nibwo hishwe umututsi wa mbere muri cellule ya Gafumba, yitwaga Andereya bakundaga kwita Kinyuka. Imana imuhe iruhuko ridashira. Twumvise ko abantu bagiye kumwambura inka ye aranga baramwica nayo barayitwara barayirya.

Nk’uko nabyanditse muri poste iheruka, abatutsi benshi ba cellule Kunini bari bahuye n’abandi baturutse hirya no hino muri secteur Mushubati bihindira ku gasozi ka Kigarama, hari cellule Nyakabande. Bari bafite ubwoba bwinshi ariko barundanyije amabuye menshi aho bari bari.

Hari urugo rw’umututsi rumwe muri Mushubati abarutuye batigeze bava iwabo ngo basange abandi. Ni kwa Muhindi Visenti wari juge mu rukiko rwa Kanto ya Rubengera. Imana imuhe iruhuko ridashira. Uyu mugabo yari yararongoye Masenge witwaga Tereza. Tereza yitabye Imana asiga abana batatu abahungu babiri, n’umukobwa umwe. Masenge yari yarapfuye kera bituma Muhindi ashaka undi mugore. Uyu we ariko yari umututsikazi. Yaje gushaka azanye abana babiri umuhungu n’umukobwa twari mu kigero kimwe. By’umwihariko uyu mugore yari yariganye na Mama muri Tronc commun. 94 bombi bari abarimukazi i Mushubati, bari inshuti kandi imiryango yacu yarasuranaga.
Mu gihe abandi batutsi bagiraga ubwoba bakihindira mu Kigarama, Muhindi we yashatse abasore b’abahutu bo kumurinda akazabahemba.

Tugarutse i Gafumba, uretse Andereya wari umaze kwicwa, n’abari bagiye mu Kigarama, abandi batutsi bari bihishe mu baturanyi babo b’abahutu.
Kugeza uwo munsi nta mututsi wari yaza kwihisha iwacu.
Dukomeze twibuke.

11 Mata 1994

Tariki ya 11 Mata 1994 i Mushubati hiriwe havugwa uburyo abatutsi bari mu Kigarama bahahunze mu ijoro ry’iya 10 rishyira iya 11. Bivugwa ko ku gicamunsi cy’itariki ya 10 Mata insoresore ziganjemo abahoze mu gisirikare bayobowe n’umugabo utazwi wiyitaga Lieutenant, zagabye igitero ku gasozi ka Kigarama ahari abatutsi. Icyo gitero cyagerageje kwegera abatutsi ariko kirananirwa kubera ko birwanyeho. Bari bararunze amabuye menshi cyane ku gasozi inshuro zose igitero cyagerageje kuzamuka, cyashubijwe inyuma birangira nta muntu uhaguye. Bwakeye mu gitondo ba batutsi bikubuye bagiye ariko batasubiye iwabo mu ngo zabo. Ni yo mpamvu abatutsi benshi bavukaga i Mushubati batahiciwe, bari bahunze berekeza ku Kibuye na za Bisesero. Scénario nk’iyi yaje kugaragara ku gasozi kari hakurya ya Bumba. Haje kwitwa Nyamagumba byibutsa Nyamagumba ya Ruhengeri. Tuzabigarukaho.

Kuri iyi tariki kandi nibwo i Mushubati hageze ikipe y’aba gendarmes bane bayobowe n’umu sergent, harimo n’umu caporal n’aba soldats babiri. Bacumbitse Kuri paroisse #Mushubati. Icyatumye baza cyakunze kugirwa ibanga rikomeye cyane cyane hagamijwe kurinda ubusugire n’izina bya Kiliziya Gatolika.
Muti gute ?

Nababwiye ibya Padiri mukuru Clément Kanyabusozo n’uwari umwungirije Robert Matajyabo, bombi bari abatutsi bakaba bariciwe ku Nyundo indege ya Habyarimana imaze guhanurwa. Umudiyakoni wahabaga yabonye imbunda 35 muri plafond ya magasin. Ubusanzwe Robert Matajyabo niwe wari ushinzwe guhaha ukurikije inshingano abapadiri bari bafite, ariko Clément yari yarabimukuyeho avuga ko ajya anywa akayoga kenshi, ko bityo izo nshingano atazivamo. Clément rero niwe wari ufite imfunguzo z’icyo cyumba cyari kibitsemo ibyo kurya. Hashize iminsi Diyakoni yafashe icyemezo cyo kwica urugi kugira ngo ahe abakozi ibyo bateka, muri plafond haza kubonekamo izo mbunda. Izi mbunda zari ubwoko bubiri :23 zari AK47 cyangwa Kalachnikov na 12 za R4.
Diyakoni yabimenyesheje ubuyobozi maze hafatwa icyemezo cyo kohereza aba gendarmes bo kuzitwara ariko hasigara bane barinze aho hantu bafite n’itumanaho.

Byari kuba igisebo gikomeye kuvuga ko Kiliziya yacu yari ibitsemo imbunda.
Uretse patrouille ya police communale yajyaga inyuzamo ikahanyura, hari haherutse kuza igifaru cy’Abafaransa tariki ya 10 Mata gitwara ababikira babaga i Mushubati kibajyana ku Kibuye.

Tugarutse kuri izi mbunda, ukurikije uko byari biteye, biragoye kuvuga ko Clément yari kubika imbunda za Guverinoma. Ahubwo hari ibimenyetso byinshi byerekanaga ko Paroisse yari indiri ya mobilisation ya FPR Inkotanyi.
Aha i Mushubati ni ho Padiri Ruberizesa Innocent, Imana imuhe iruhuko ridashira yari yarandikiye igitabo kizwi ” Nanze kubaho ntariho: Umuti w’agahinda”. Cyakanguriraga abatutsi kwanga kubaho nabi kabone n’aho byaba ngombwa gutanga ibitambo. Padiri Ruberizesa yiciwe muri Paroisse ya Birambo.

Aho i Mushubati abasore babiri baturanye na Kiliziya bari barataye ishuri bajya mu Nkotanyi mu gihe nyamara twe twabonaga ntacyo babaye, ababyeyi babo bari abarimu. Bari inshuti za Padiri Clément Kanyabusozo.
Buri mugoroba abatutsi baturanye na Paroisse bazaga kwa Padiri ngo baje kureba Télévision, bamwe muri bo bemeje ko bajyaga kwiga gukoresha imbunda, ndetse bari bariyise amazina (amapeti ya gisirikare) tukagira ngo ni ukwihangishaho bya gisore. Uwitwaga Egide akiyita Ajida (adjudant) , abandi bakiyita ba Caporal. Mu gihe twakinaga umupira, ukumva umwe arabwira mugenzi we uwugezeho ngo “Murase Kapora” ntitumenye ibyo ari byo.

Izi mbunda zatumye Mushubati ifatwa nk’ahantu stratégique FPR yashoboraga kuza yihutira. Mu nzu ya Paroisse yegereye ivuriro rya Mushubati yabonetse ama stock y’imiceri myinshi Cyane nk’aho hitegurwaga icyiiza. Mu miryango yari ihishe abatutsi bo babazaga niba Padiri Clément ataraza !
Bamaze kumenya ko Clément yishwe nibwo bafashe icyemezo cyo kuva #Mushubati.

12 Mata 1994

Tariki ya 12 Mata 1994 i Mushubati hatangiye ubusahuzi mu ngo z’abatutsi bari bahunze berekeza Rubengera kuri Commune Mabanza nyuma bagakomeza bajya ku Kibuye. Umu gendarme wari uyoboye ikipe yari kuri paroisse yohereje babiri muri bo ngo banyure mu ngo zari zituranye na paroisse zari zasizwe na ba nyirazo. Icyari kigamijwe ni ukubuza gusenya no gusahura. Hari icyizere ko ibintu bisubira mu buryo abantu bakazagaruka mu ngo zabo. Hari aho byageze aba gendarmes barasa amasasu babuza ubusahuzi. Kubera ibi, umu sergent wari uyoboye aba gendarmes yiswe ko ari icyitso, ko “n’ubundi umwitegereje uhita ubona ko ari umututsi”.

Ubu busahuzi bwibasiye urugo rwo kwa Petero Gashumba, kwa Gatari Epimaque, Rwakana Ananiya, Munyeshuri, bari abarimu. Aba bose n’imiryango yabo bari bahunze. By’umwihariko kwa Gashumba no kwa Rwakana bari bafite abahungu mu Nkotanyi. Bari abasore bakuranye bakura ari abahereza ba Missa. Bageze mu mwaka wa munani, ntibatsinze ikizamini cya leta ababyeyi babo babashyira mu mashuri yigenga bayavamo basanga Inkotanyi.

Hari imiryango imwe y’abatutsi yari yigabanyijemo abahunga n’abihisha mu baturanyi babo b’abahutu. Ku ivuriro (dispensaire ) ya Mushubati hari abatutsi bahihishe babarirwaga nko muri 20. Umwe mu baforomokazi Mukankwiro Véronique w’umututsikazi (Imana imuhe iruhuko ridashira) yari ku izamu ariko kubera ibihe bikomeye izamu ryarakomeje akomeza kwita ku barwayi.

Véronique ndamuzi cyane. Umututsikazi w’umushambokazi. Njye nkomoka mu muryango w’Abashambo b’abanyiginya ariko baje guhinduka abahutu. Uhereye kuri jyewe ugasubira inyuma mu bisekuru iyo ugeze ku cya 10 ugera mu batutsi. Tuzabigarukaho.

Uretse kuba duhuriye ku bushambo, Véronique yari afite umwana w’umuhungu, Karenzi Théoneste data yabyaye muri batisimu. Uyu yaje kurokoka, ubu ariho. Imiryango yacu yarasuranaga ndetse twumvaga wenda bazaza kwihisha iwacu. Abana bamwe ba Véronique, bari kumwe nawe ku izamu, abandi bihishe ahatandukanye.

Ku mugoroba wa tariki 12 Mata 1994, havuze induru nyinshi cyane hanze. Ngo bari babonye umugabo w’umututsi witwaga Tadeyo w’i Rarankuba . Bivugwa ko ngo ashobora kuba yari afite imbunda. Iyo nduru ivuze twasohotse mu nzu duhagarara ku irembo. Induru yaturukaga hakurya muri Cellule Kunini. Hashize akanya twasubiye mu nzu tugiye kumva amakuru y’ikinyarwanda ya saa moya z’umugoroba kuri Radio Rwanda. Hari umusore w’umuturanyi.

Tumaze kumva amakuru naramuherekeje kugira ngo nkinge urugi rwo ku irembo. Tugeze hanze twabonye umuntu wububa ashaka kwinjira mu rugo, turamubaza tuti: “uri nde?”

Biracyaza…..