Christine Mukabunani agiye gukoreshwa mu gushinja Diane Rwigara inyandiko mpimbano!

Umuyobozi w’Ishyaka PS Imberakuri igice bivugwa ko cyashinzwe na FPR, Mukabunani Christine, yatangaje ko batangiye gukusana ibimenyemetso bishinja Diane Rwigara nyuma yo gukoresha abarwanashyaka bayo mu gihe yashakaga imikono 600 yo gushyigikira kandidatire ye ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Nyakanga 2017, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora NEC, yatangaje urutonde ntakuka rw’abakandida bemerewe guhatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika, icyo gihe kandi Prof.Kalisa Mbanda yahise anatangaza impamvu abakandida barimo Diane Shima Rwigara, Sekikubo Barafinda Fred na Mwenedata Gilbert batemerewe kujya kuri urwo rutonde.

Kalisa yatangaje ko Rwigara Diane Shimwa we atujuje imikono 600 isabwa y’abamushyigikiye mu turere kuko yagize 572 kandi yifashishije amakarita y’itora ataragera kuri ba nyirayo. Byongeye mu mikono y’abamushyigikiye hanarimo iy’abitabye Imana.

Uretse ibyo Komisiyo ivuga ko yifashishije umutwe wa politiki PS Imberakuri mu gukusanya imikono y’abamushyigikiye, bikaba byerekana ko atari indakemwa mu mico no mu myifatire. Ibyemezo byatangajwe na NEC ni ntakuka, ntibijujuririrwa.

Mu kiganiro na RBA, Mukabunani yavuze ko atazi neza aho Diane Rwigara yakuye urutonde rw’abarwanashyaka ba PS Imberakuri bamusinyiye.Yavuze ko bagiye batanga intonde zitandukanye muri Minisiteri zitandukanye ariko Diane ashobora kuba yarakuye imikono yabo.

Aho yagize ati :”Icyingenzi wavuga murabanza mukazitwara muri MINALOC kuko icyo gihe nibo bari bashinzwe imitwe ya Politiki hanyuma nyuma yaho mu kazitwara muri MINIJUST kuko nibo bakoraga Igazeti, bagomba kubandika mu igazeti ya Leta mukagira na kopi musigarana aho hose rero uko ari hatatu ntabwo wamenya ruriya rutonde yarukuye he?.”

Akomeza avuga ko iperereza rikomeje ariko yaba uwatanze urutonde rw’abarwanashyaka ba PS-Imberakuri n’uwarukoresheje bombi bazaregwa.

Yagize ati “Twiteguye ko nituramuka tumenye neza amakuru, ibimenyetso byose tubifite tuzamutwara mu rukiko [Diane Shima Rwigara] ariko tuzabanza duhure n’abarwanashyaka bacu cyane cyane ko ari bo birimo kureba, tuzahura batange igitekerezo ariko icy’ingenzi ni uko tuzarega.”