CIRGL iremeza ko ingabo za Congo n’iz’u Rwanda zose zavogereye imipaka

Hagati aho ariko ingabo za Congo (FARDC) zirasaba ko haba iperereza ku iyicwa ry’abasirikare bazo 3 bapfuye mu gihe ingabo za Congo n’iz’u Rwanda zacakiranaga, iyo mirambo ikaba yarasubijwe Congo tariki ya 18 Gashyantare 2018.

Iyo raporo y’ibanze yemeje ko: Ingabo z’u Rwanda (RDF) zashize ibirindiro byazo ku butaka bwa Congo muri Pariki ya Virunga, mu gace kari hagati y’ibirunga bya Mikeno na Sabyinyo.

Iyo raporo ikomeza ivuga ko abasirikare ba Congo (FARDC) ku ruhande rwabo bagabye igitero tariki ya 13 Gashyantare 2018 ku ngabo z’u Rwanda RDF bazikura ku butaka bwa Congo banazikurikirana ku butaka bw’u Rwanda mu karere ka Musanze.

Mu gukurikira ingabo za RDF ku butaka bw’u Rwanda nibwo abasirikare 3 ba FARDC bishwe. Ingabo za Congo zisaba ko haba amaperereza ku cyateye urupfu rw’abasirikare bazo, zivuga ko babanje kwicwa urubozo mbere yo gusongwa n’ingabo z’u Rwanda.

Nk’uko iyo raporo izasohoka mu minsi iri imbere isoza ibivuga ngo u Rwanda rwakuye ingabo zarwo ahabereye imirwano, ubu ni ingabo za Congo zihashinze ibirindiro.

Hagati aho hateganyijwe umubonano hagati y’abayobozi b’ingabo z’ibihugu byombi mu minsi ya vuba ukurikira uwabereye i Goma kuri uyu wa gatandatu ushize hagati y’abashinzwe iperereza rya gisirikare mu bihugu byombi.

Loading...

LEAVE A REPLY

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.