Claude Koloni yitabye Imana

Claude Koloni

Yanditswe na Ben Barugahare

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa mbere tariki ya 19 Gashyantare 2018 ava i Paris mu Bufaransa, aravuga ko Claude Koloni, umuhungu wa Placide Koloni yitabye Imana azize indwara y’umutima.

Mu mwaka wa 2015 abanyarwanda benshi batunguwe no kubona ifoto iriho Perezida Kagame n’abiwe bashyize hagati yabo Bwana Claude Koloni!

Hari abaketse ko wenda Perezida Kagame n’umufasha we Jeannette Nyiramongi baba baragize umutima wa kimuntu noneho nyuma y’imyaka hafi makumyabiri bakaba barafashe icyemezo cyo gusabira ubutabera no kwihanganisha umuryango wa Nyakwigendera Placide Koloni babicishije mu muhungu we Claude Koloni!

Iyicwa ry’umuryango wa Placide Koloni ryavuzweho cyane mu myaka yashize, muri make byagenze gutya:

Tariki ya 27 Nyakanga 1995 mu ijoro umuryango wa Placide Koloni warishwe unatwikirwa mu nzu n’abasirikare ba FPR. Uyu Placide Koloni yari Superefe wa Superefegitura ya Ruhango, akaba yari yasubijwe mu mirimo ye muri Kanama 1994 n’ubutegetsi bwa FPR bwari bumaze gufata igihugu. Ariko muri Gashyantare 1995 baramutambikanye kuko muri icyo gihe nibyo byari umuderi, bamwe babyitaga kuroba abantu, gufungwa muri icyo gihe byari amahirwe menshi kuko abenshi bahitaga bicwa! Placide Koloni we yagize amahirwe yo gufungirwa muri Gereza ya Gitarama niba twabyita amahirwe.

Ku ya 24 Nyakanga 1995, Nibwo yarekuwe biturutse kuri Komisiyo yari yashyizweho yo kugabanya imfungwa muri za Gereza kuko muri icyo gihe muri Gereza abantu bapfaga ku bwinshi. Ntabwo nasomye dosiye ye ariko umuntu wafungurwaga icyo gihe yari yafashwe azira jenoside ntawashidikanya ko ibyo yaregwaga bitari bifite ishingiro.

Bwana Koloni afunguwe yatumye ku bana be ngo bishimane ko yafunguwe aho bamwe bari mu mashuri. Ni uko ku ya 27 Nyakanga 1995 ni ukuvuga nyuma y’iminsi 3 gusa afunguwe yiciwe iwe ndetse n’inzu iratwikwa hamwe n’umuryango we n’abandi bantu bari muri urwo rugo.

Kuri uwo munsi hishwe aba bakurikira:

-Placide Koloni, nyirurugo

-Imakulata Nyirambibi, uwo bashakanye

-Umutoniwase Marie Claire, umukobwa we ari ufite imyaka 15

-Uwamahoro Carine, umukobwa we wari ufite imyaka 9

– na Serafina Murekatete, umukozi wo mu rugo

Claude Koloni we yarokotse kubera ko aho yigaga batahise bamuha uruhushya rwo gutaha mu rugo kwishimira ifungurwa rya Se.

Hari n’abavuga ko iyi foto mu gufatwa ari abayifashe ari na Perezida Kagame batari bazi  Claude uwo ari we ahubwo babonaga ari umunyarwanda usanzwe uba mu mahanga waje kwihakirwa bisanzwe nk’uko abandi babigenza akenshi bakanifotorananya n’abayobozi b’igihugu baba aba politiki cyangwa gisirikare.

Imana imuhe iruhuko ridashira