CNCD irakangurira abanyarwanda gushira ubwoba

 

INAMA Y’IGIHUGU IHARANIRA IMPINDUKA YA DEMOKARASI
 
NATIONAL COUNCIL FOR DEMOCRATIC CHANGE
 
CONSEIL NATIONAL POUR LE CHANGEMENT DEMOCRATIQUE
ITANGAZO
CNCD – Inama y’igihugu iharanira impinduka ya demokarasi – yateraniye i Buruseli kuri uyu wa gatandatu taliki ya 05 Mata 2014.

1.      CNCD yishimiye kwakira ku mugaragaro ishyaka MRP ryemeye kuyigana ngo ryifatanye n’abandi kwubaka ubushobozi bwo kubohoza igihugu no guhindura ibintu.
2.      Inama yagejejweho aho gahunda y’ibikorwa byo kwubaka CNCD bigeze irabyishimira inatanga icyerekezo cyo kunoza gahunda z’igihembwe cya kabili.
3.      CNCD yongeye kugaragaza inkeke iterwa n’ibibera mu Rwanda no mu karere aho Abanyarwanda n’abaturage b’ibihugu bihana imbibi n’u Rwanda bakomeje kwibasirwa bikomeye n’iterabwoba n’ibikorwa by’ubushotoranyi na gashozantambara by’agatsiko k’intagondwa n’abicanyi kigaruriye ubutegetsi mu Rwanda.
3.1. Ubukungu bw’igihugu bwabaye umutungo bwite w’agatsiko kari ku butegetsi. U Rwanda rwahindutse gereza nini itagira inkuta zigaragara.  Ako gatsiko gakoresha kwica, gutera ubwoba, ubucamanza bubi ( gufunga nta nkurikizi), kurigisa abantu imbere mu gihugu ndetse no mu mahanga, kwambura, kwoza abantu ubwonko gakoresheje « uburezi » n’ibyo kise « itorero ry’igihugu », gukura ku kazi no kunyaga abatumvira gakoresheje inzego z’ubutegetsi, gukoresha amatorero y’umuco agamije gusibanganya umuco karande w’Abanyarwanda ugasimbuzwa umuco rukumbi waranze ingoma ya gihake. Abanyarwanda benshi bambuwe ibyabo : abarenga miliyoni imwe n’igice bakatiwe n’inkiko gacaca, muri bo 70000 batari mu gihugu bakatiwe badahari hagamijwe guhindura igice kimwe cy’abanyarwanda abicanyi muri rusange ; abahinzi bambuwe amasambu n’uburenganzira bwo guhinga ibyatunga imiryango yabo, bategekwa icyo bahinga, igihe bagihingira n’aho bagurisha umusaruro wabo bahenzwe ku buryo ubukene n’inzara byugarije benshi muri bo ; abacuruzi bambuwe ibyabo nta ngurane bitaba ibyo bagaterwa ubwoba kugeza bayobotse FPR ku ngufu ; FPR yinjiye mu bice byose by’ubucuruzi n’inganda ku bulyo gupiganwa na yo kw’isoko ari impamvu yo gufungwa no kumeneshwa mu bucuruzi ; Abanyarwanda bajijutse ariko batavuga icyongereza bahindutse ingwizamurongo…
Ibyo byose CNCD isanga agatsiko kafashe ubutegetsi kabikoreshwa n’ubwoba gafite kubera ko ubutegetsi bwako budashingiye kuri Rubanda ndetse no gutinya kubazwa ibyo kakoze.
3.2. CNCD ihangayikishijwe n’amanyanga abaperezida bo mu karere bagiye gucyura igihe batangiye gufindafinda ngo babone uko bagundira ubutegetsi. Uretse n’uko iryo gundira rishobora guteza imidugararo mu bihugu ndetse bikaba byakongeza akarere kose,  CNCD, ishingiye kw’ihame ko nta muntu kamara ubaho, iramagana ibyo bikorwa bigayitse kandi bibangamiye inzira ya demokarasi. Irasaba abo bayobozi kwubahiriza itegeko nshinga bagakurikiza urugero rwiza rw’igihugu cya Tanzaniya aho kuva icyo gihugu cyabona ubwigenge abaperezida basimburana nta midugararo igombye kuba.
4.      Muri iki gihe twibuka ku ncuro ya 20 ubwicanyi ndengakamere bwa jenoside nyarwanda, CNCD yaboneyeho umwanya wo kwunamira inzirakarengane zose zatakaje ubuzima bwazo muri ubwo bwicanyi no kwifatanya n’abarokotse bo mu moko yose. CNCD iributsa ko intandaro y’ayo marorerwa ari intambara y’Ukwakira 1990 n’iraswa ry’indege y’uwahoze ari Umukuru w’igihugu, Nyakwigendera Yuvenali Habyarimana, ku wa 6 Mata 1994.
4.1. Mu gihe abagize uruhande rumwe rw’abagize uruhare muri ayo marorerwa bakurikiranwa n’ubucamanza, bwaba ubw’Urukiko mpuzamahanga rwa Arusha (TPIR), bwaba ubw’ibihugu bahungiyemo hirya no hino kw’isi, abicanyi bo ku ruhande rwa FPR bakomeje kwidegembya no gukingirwa ikibaba n’agatsiko kafashe ubutegetsi n’amacuti yako. Nyamara kuva yatera kw’italiki ya mbere Ukwakira 1990, FPR yakoze ubwicanyi bw’indengakamere mu bice yarwaniragamo mu majyaruguru y’igihugu. Abaturage bo mu majyaruguru barishwe abandi irabamenesha, ku bulyo imirwano yo muri 94 yabaye abagera kuri miliyoni imwe bari mu nkambi z’abakuwe mu byabo n’intambara hafi y’umurwa mukuru w’u Rwanda, i Nyacyonga.
Mu ntambara y’inkundura yo gufata ubutegetsi ku ngufu, FPR yishe abantu batabarika, ku buryo abashakashatsi Daveport na Stam b’abanyamerika bemeza ko yishe abagera ku bihumbi 600.
Ntibyahagarariye aho kuko nyuma y’intambara, mu kwezi kwa kane 1995, ingabo za FPR ziciye i Kibeho abaturage bagera ku bihumbi 8. Mu ntambara yo guhirika ubutegetsi bwa Mobutu, FPR yishe impunzi z’abahutu zisaga ibihumbi 300. Iperereza rizwi kwi’izina rya Mapping Report ryakozwe na Loni ryemeje ko ubwo bwicanyi bushobora kuba ari jenoside buramutse busuzumwe n’urukiko mpuzamahanga. Mu ntambara  yiswe iy’abacengezi na bwo hishwe abantu batabarika. Mu myaka 20 ishize FPR yishe imbaga y’abantu batagira ingano, ari mu Rwanda, ari hanze yarwo kubera impamvu za politiki.
4.2. Mu gihe isi yose yemera ko iraswa ry’indege ya Nyakwigendera Yuvenali Habyarimana, yaguyemo n’uwari Umukuru w’igihugu cy’u Burundi, Nyakwigendera Sipiriyani Ntaryamira, ari yo mbarutso y’amarorerwa ya jenoside,CNCD ihangayikishijwe no kubona nyuma y’imyaka 20, ari TPIR, ari n’umulyango mpuzamahanga, nta we ushishikajwe no kumenya uwarashe indege ahubwo ugasanga hari igisa n’umugambi wo kurwanya ko ukuri kujya ahagaragara.
5.      CNCD yongeye guhamagarira Abanyarwanda gushira ubwoba bagahaguruka bagaharanira uburenganzira bwabo.
Ubutegetsi ni ubwa Rubanda, butangwa na Rubanda kandi bugomba gukorera Rubanda.
Bikorewe i Buruseli  ku wa 07 Mata 2014
Jenerali HABYARIMANA Emmanuel
Umuyobozi Mukuru wa CNCD
Contacts
Gén. Habyarimana Emmanuel
Président
Mobile ; +41 27065161/0041797615570
Eugène Ndahayo
Secrétaire Général et Porte-parole
Mobile ! +33 676 758 434