CNR INTWARI YAKIRIWE MU MPUZAMASHYAKA CPC

Ntwari bavandimwe,  bayoboke ba CNR Intwari, namwe Nshuti z’ishyaka ryacu,

Dushimishijwe no kubamenyesha ko ishyaka ryanyu ryakiriwe mu Mpuzamashyaka CPC.

Kuva ku itariki ya 20 kanama 2014 rero CNR Intwari izaba iri kumwe n’andi mashyaka ahuriye mu mpuzamashyaka CPC ku rugamba rwo gutabara u Rwanda n’Abanyarwanda, no kugarura amahoro mu karere k’Afurika k’Ibiyaga Bigari.

CNR Intwari yongeye gushimira amashyaka yose ahuriye muri CPC kubera icyizere yayigiriye kugira ngo dufatanyirize hamwe umugambi wo kubaka u Rwanda rushya, rubereye abanyarwanda bose. Tubijeje ko, nk’uko muzi intego zacu, umurego n’ubushake byacu biziyongera ku mbaraga nyinshi CPC ifite, bityo twese hamwe dutabare bidatinze Abanyarwanda bakomeje guhezwa mu bucakara n’ingoma mbisha ya FPR n’agatsiko ka Kagame Pawulo.

Ntwari Bayoboke ba CNR Intwari twongeye kubizeza ko tuzajya tubagezaho kenshi kandi vuba uko intambara turiho turwana yo gutabara Abanyarwanda izajya igenda itera intambwe nshya. Kugira ngo tujye twirinda ibihuha no gushyushya imitwe bitegurirwa i Kigali bigasakazwa n’ababakorera bakwirakwijwe impande zose z’isi, mujye mureba amakuru y‘imvaho ishyaka ryanyu ryifuza kubagezaho kuri site y’ishyaka (www.cnr-intwari.com). Andi makuru abagenewe by’umwihariko nayo muzi uko muyagezwaho munyuze kuri site.

 

Bikorewe i Paris ku itariki ya 22 Nyakanga 2014

Emmanuel HAKIZIMANA

Umunyabanga Mukuru wa CNR Intwari