Col. BEM Ndengeyinka Balthazar:Akari imurore k’ubwicanyi bwa FPR muri Gitarama!

Col. BEM Ndengeyinka Balthazar muri ''uniforme'' ya gisirikare y'amaboko magufi, akikijwe n'abasirikare ayoboye, harimo Commandant wa bataillon ya 11, Major Wilson Kazungu (i buryo bwe)

Nyuma y’aho igitangazamakuru Umunyamakuru gisohoye inyandiko cyahaye umutwe ugira uti “Ubwicanyi bwa FPR i Gitarama: Col. BEM Ndengeyinka azi iki? Yabazwa iki?” (kanda ho wongere uyisome wiyibutse ibyavuzwemo), icyo gitangazamakuru cyegereye Col. BEM Ndengeyinka Balthazar nk’uko cyari cyarabibasezeranyije agira icyo agitangariza. 

Mu kiganiro “Ukuri k’Ukuri” umunyamakuru Tharcisse Semana arabagezaho akari imurore kuri ubwo bwicanyi bwa FPR muri Gitarama n’imvo n’imvano y’ibaruwa Col. BEM Ndengeyinka Balthazar we ubwe yandikiye Général Paul Kagame, icyo gihe wari ufatanyije icyarimwe imirimo yo kuba Minisitiri n’umuyobozi mukuru w’ingabo no kuba umuyobozi mukuru wungirije perezida Pasteur Bizimungu (Vice-président de la République, Ministre de la défense et Chef d’Etat Major de l’armée, de 1994 à 2000) ).  (igice cya mbere):