Col Byabagamba araregwa kuvuga ko Kagame afata ibyemezo ahubutse!?

Mu Rwanda hatangiye ku mugaragaro urubanza rwa Colonel Tom Byabagamba n’abagenzi be General Frank Rusagara na Sergent Francois Kabayiza bombi basezerewe mu ngabo z’u Rwanda.

Urubanza rwo kuri uyu wambere rwahariwe Colonel Byabagamba wireguye ibirego by’Ubushinjacyaha.

Urwo rubanza rutangijwe nyuma y’amezi 16 abo bagabo bafashwe.

Mushobora kumva uko urubanza rwagenze nk’uko bitangazwa n’umunyamakuru w’ijwi ry’Amerika Assumpta Kaboyi

Dore n’uko ikinyamakuru izuba rirashe kivuga ukuntu urubanza rwagenze

Ubushinjacyaha bwa gisirikare bwazaniye Urukiko Rukuru rwa Gisirikare kuri uyu wa Mbere ibimenyetso birimo ibishinja Col Tom Byabagamba kuba yarise abayobozi b’u Rwanda abicanyi.

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwatangiye kuburanisha mu mizi urubanza ruregwamo Col Col Tom Byabagamba, Rtd. Brig. Gen. Frank Rusagara na Rtd Sgt Kabayiza Francois ku byaha bashinjwa .

Haherewe ku bimenyetso, ariko umunsi wose warangiye higwa ku gishinjwa Col Byabagamba, wayoboraga abasirikare abarinda Perezida Kagame, icyaha cyitwa ‘icyo gukwiza nkana ibihuha agomesha rubanda abangisha ubutegetsi. ’

Abasirikare bagenzi be babanye mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, nibo ubushinjacyaha bwabwiye Urukiko ko aribo biyumviye Col Byabagamba abwira amagambo abantu batandukanye, ahantu hatandukanye.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko bukimushinja bushingiye ku mutangabuhamya Col David Bukenya wari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, Col Byabagamba yagaragarije ko abayobozi bariho mu Rwanda ari abicanyi. Agera n’aho avugira mu ruhame abwira abasirikare ati ‘muzunamura icumu ryari?”

Aya magambo, uyu musirikare akavuga ko yavuzwe Col Byabagamba yikuye mu bandi basirikare. Ibi akaba yarabivuze nyuma y’urupfu rwa Maj Gen John Sengati wari Umudemobe, wapfuye arashwe ku butaka bw’u Rwanda.

Mu mvugo za Col Byabagamba, Ubushinjacyaha buvuga ko abatangabuhamya bagaragaje ko yari agamije kubangisha ubutegetsi buriho, kandi ko ibyo yababwiraga byari gutuma abasirikare banga abayobozi.

Abashinjwa bose bitabye urukiko n’ababunganira mu mategeko (Ifoto/Mathias H.)
Abashinjwa bose bitabye urukiko n’ababunganira mu mategeko (Ifoto/Mathias H.)

Col Byabagamba yanashinjwe ko yavuganaga n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda ariko nta bimenyetso biratangwa.

Mu nyandiko mvugo ye, Lt Col Bukenya yabwiye Ubushinjacyaha ko Col Tom Byabagamba yanamubuzaga gukoresha inama z’abasirikare, ntanitabire gahunda zitandukanye zirimo izo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 20.

Col Bukenya yavuze ko byageze naho ngo yiyemeje guhangana na Col Byabagamba, abonye ko ari kubiba amagambo mabi mu basirikare.

Uretse Col Bukenya, Col Tom ngo yanabwiye Col Ibambasi ati “Leta y’u Rwanda ibyayo ni ukwica abantu gusa.” Ibi ngo yabivuze nyuma y’urupfu rw’umuhungu w’umusirikare witwa Rtd Lt Kagarama, ariko uyu Ubushinjacyaha bukagaragaza ko butamuzi.

Uyu mwana w’umuhungu ngo Col Byabagamba yavuze ko yiciwe mu Rwanda akuwe mu modoka, ariko iby’iyi nkuru Umucamanza ntacyo yabisobanuriweho, kuko na Col Byabagamba yibazaga uwo mwana icyo leta yari kuba imuziza, ko n’uwo se Ubushinjacyaha butanerekana ko abaho.

Abashinjacyaha ba gisirikare (Ifoto/Mathias H.)
Abashinjacyaha ba gisirikare (Ifoto/Mathias H.)

Uretse ibyo, Col Ibambasi yanavuze ko Col Byabagamba yanagaragarije mu ruhame kunenga Umukuru w’Igihugu. Aha ngo yavuze ko “Umukuru w’Igihugu ahubuka mu gufata ibyemezo, kandi ko ngo n’abajenerali bamwe ntawe ufata icyemezo kirebana n’igisirikare.

Ikindi ngo yumvise telefone ya Lt Col Karakire ivuze, yumva ari Perezida Kagame uvuga iyo agiye kwitaba, Colonel Tom aramubaza ngo ariko uwo mugabo umushakaho iki, umubitsemo iki?

Nubwo Ubushinjacyaha bwatanze ubu buhamya, Col Tom n’abamwunganira bakomeje guhata urukiko kubwira Urukiko ko Ubushinjacyaha bwagaragaza ibimenyetso bifatika, bigaragaza igihe ibyo byaha yabikoreye.

Uru ruhande rwanavuze ko ibyo ashinjwa atari byo, kuko ni uko bavuga ko batumvikanaga na Col Mukenya, ko batari gutegereza umwaka wose ngo babone kubivuga nk’uko Ubushinjacyha bubigaragaza.

Col Tom yabwiye Urukiko ko ibyo bamushinja ari ibinyoma, ndetse ko mu nshingano yari afite mu butumwa bw’akazi, ntaho yahuriraga bya buri munsi na Col Bukenya, byongeye ngo Col Ibambasi we yagiye muri Sudani y’Epfo, Tom ari kuharangiza inshingano ze.

Me Valery umwunganira yanavuze ko nta kuntu umukiriya we yari kuba afite imyitwarire mibi mu butumwa yari arimo, akarangiza manda ye, akongezwa indi.

Uregwa yavuze byinshi yiregura, bizagenda binagaruka mu rubanza rwe mu mizi, hamwe n’abo bashinjwa hamwe. Ariko bagiye bagaragaza ko ibyo abatangabuhamya bavuga ari ibinyoma, kandi umuntu umwe wabwirwaga atari rubanda. Kandi aho bavuga ko byaberaga muri Sudani y’Epfo ntacyo byari guteza imvururu muri rubanda mu Rwanda.

Col. Tom Byabagamba ashinjwa icyaha cyo gukwiza nkana ibihuha agomesha rubanda abangisha ubutegetsi buriho, icyo gusebya Leta, gusuzugura ibendera ry’igihugu no guhisha nkana ibimenyetso byashoboraga gufasha kugenza icyaha gikomeye.

Urubanza rwasubitswe ku mugoroba, ruzasubukurwa kuwa 11 Ukuboza 2015.

Abarerwa imbere y’abacamanza (Ifoto/Mathias H.)
Abarerwa imbere y’abacamanza (Ifoto/Mathias H.)