Col Byabagamba arashinjwa gushaka gutoroka Gereza!

Col Tom Byabagamba

Yanditswe na Marc Matabaro

Amakuru dukesha urubuga rwa Ministeri y’ingabo mu Rwanda aravuga ko ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda (RDF) buzarega Colonel Tom BYABAGAMBA mu nkiko za gisirikare ku byaha by’inyongera bikekwa ko yakoze igihe yari mu buroko.

Urwo rubuga rukomeza ruvuga ko Colonel Tom BYABAGAMBA akekwaho ibikorwa bijyane no gushaka gutanga ruswa no gushaka gutoroka aho afungiye.

Itangazo rya Ministeri y’ingabo kandi rivuga ko ryakoze iperereza ryimbitse ku bikorwa binyuranyije n’amategeko byakozwe na Colonel Tom BYABAGAMBA afatanije n’ibyitso bye by’imbere no hanze. (Aha ntabwo hasobanutse neza niba ari ibyitso by’imbere no hanze ya gereza cyangwa by’imbere mu gihugu no mu mahanga)

Twabibutsa ko Colonel Tom BYABAGAMBA yatawe muri yombi Tariki ya 24 Kanama 2014. Maze tariki ya 27 Ukuboza 2019, urukiko rw’ubujurire rukamukatira gufungwa imyaka 15 no kwakwa impeta zose za gisirikare.

Ubuyobozi bw’ingabo za RDF busoza buvuga ko ubutabera buzakora akazi kabwo kandi ko hatazihanganirwa umuntu wese uzahonyanga amategeko ndetse n’amahame n’imyitwarire biranga ingabo za RDF.