Col Byabagamba yanenze ubuhamya bumushinja bwa Gen Rudakubana na Col Ndagano

Col Tom Byabagamba

Kuva ku wa kabiri w’iki cyumweru Col Tom Byabagamba ni we uhabwa umwanya mu rukiko rw’ubujurire mu Rwanda aho batangiye kuburana mu mizi, ariregura ku byaha yahamijwe n’urukiko rukuru rwa gisirikare.

Uyu munsi ku wa gatanu Col Byabagamba yavuze ko ubuhamya bumushinja bwatanzwe n’abandi basirikare bakuru babiri – Maj Gen Charles Rudakubana na Col Chance Ndagano – butari bukwiye gushingirwaho bamuhamya ibyaha.

Mu 2016 urukiko rukuru rwa gisirikare rwakatiye Col Byabagamba wahoze akuriye ingabo zirinda umukuru w’igihugu gufungwa imyaka 21, naho ‘Jenerali’ Frank Rusagara wigeze kuba umukuru w’urukiko rwa gisirikare akatirwa imyaka 20. 

Bahamijwe ibyaha byo kwamamaza nkana ibihuha bangisha abaturage ubutegetsi buriho, guteza imvururu muri rubanda no gusuzugura ibendera ry’igihugu – ibyaha abaregwa bahakana.

Uyu munsi mu bujurire Col Byabagamba yavuze ko ubuhamya bumushinja bwatanzwe na Maj Gen Rudakubana budakwiye gushingirwaho kuko ibimenyetso yabuvuzemo nawe byagombaga gutuma akurikiranwa.

Col Byabagamba yabwiye urukiko ko ibiganiro mu nyandiko bavuze ko zisebya ubutegetsi yagiranye na Gen Rudakubana zashingiweho bamuhana yibaza impamvu ari we gusa wazihaniwe kandi na Gen Rudakubana yarazimwandikiraga.

Yagize ati: “Kuki inyandiko Jenerali Rudakubana yanyoherereje itabaye icyaha njye nayimwoherereza ikaba icyaha? Hari amategeko areba Byabagamba wenyine abandi Banyarwanda ntabarebe?”

Col Byabagamba yabwiye urukiko ko ubuhamya bumushinja bwatanzwe na Col Chance Ndagano nabwo butari bukwiye gushingirwaho kuko umucamanza ngo atahindukira ngo abe umutangabuhamya ushinja mu rubanza rumwe.

Yavuze ko Col Ndagano yabanje kuyobora inteko y’abacamanza bamukatiye gufungwa by’agateganyo (2014) nyuma akaza mu rukiko rukuru nk’umutangabuhamya ushinja. 

Iburanisha ry’uyu munsi ryasubitswe ahagana saa sita kuko uyu ari umwe mu minsi abaregwa bemerewe gusurwa n’imiryango yabo. Urubanza ruzasubukurwa ku wa mbere.

BBC