Col Evariste Murenzi wari mu barindaga Perezida Habyalimana yagizwe Jenerali!

Amakuru ava mu Rwanda aravuga ko Perezida Kagame yazamuye mu ntera abasirikare barenga 5000 muri bo harimo umwe mu bahoze mu barinda Perezida Habyalimana, n’ubundi wari usanzwe warayobotse ubutegetsi bwa FPR, rero Koloneli Evariste Murenzi yahawe ipeti rya Jenerali de Brigade.

Evariste Murenzi yari muri Promotion ya 23 y’ishuri rikuru rya gisirikare ry’i Kigali (ESM) yasohotse mu 1986, yabaye mu mitwe ya gisirikare itandukanye irimo Bataillon Paracommando, na Bataillon Garde Présidentielle.

Mu 1994 yari mu baherekeje Perezida Habyalimana i Dar es Salaam, nyuma yo gufata ubutegetsi kwa FPR yahungiye muri Congo, aba mu mutwe wa FDLR aza gutahuka mu nkubiri ya ba Gen Rwarakabije na Gen Ngendahimana.

Muri ngabo za RDF yahawe imyanya itandukanye irimo ubuyobozi bwa Brigade ya 201 ndetse yaherejwe no mu gihugu cya Centrafrika.

Siwe wenyine wazamuwe mu ntera kuko  hagizwe abajenerali abandi 9. Ni ukuvuga ko mu bantu 10 bazamuwe mu rwego rwa Jenerali harimo umuhutu umwe n’abatutsi 9. Mbere y’uko ayo mapeti atangwa byavugwaga ko muri RDF abasirikare bari kuva kuri Koloneli kuzamura bari 337 muri bo harimo abahutu 7 gusa!

abari ba koloneli bagizwe ba Jenerali de Brigade

(1) COL JOHN GASHAIJA BAGIRIGOMWA
(2) COL EMMANUEL NDAHIRO
(3) COL DENIS RUTAHA
(4) COL EPHREM RURANGWA
(5) COL EUGENE NKUBITO
(6) COL JEAN DAMASCENE SEKAMANA
(7) COL CHRIS MURARI
(8) COL DIDAS NDAHIRO
(9) COL FIRMIN BAYINGANA
(10) COL EVARISTE MURENZI

Uretse abo hari abandi bazamuwe

-ba Liyetona Koloneli 46 bagizwe ba Koloneli,

-ba Majoro 182 bagizwe ba Liyetona Koloneli,

-ba Kapiteni 685 bagizwe ba Majoro,

-ba Liyetona 1018 bagizwe ba Kapiteni,

-ba Suliyotona 4 bagizwe ba Kapiteni,

-Abadogiteri mu buganga 3 bagizwe ba Kapiteni,

-abasuliyetona 2 babaye ba Liyetona.

si mu gisirikare gusa kuko no muri polisi bazamuwe mu ntera

-Abapolisi 21 bari bafite ipeti rya Chief Superintendent bazamuwe mu ntera bahabwa irya Assistant commissioner of police (ACP)

(1) CSP Celestin Twahirwa

(2) CSP Joseph Rudasingwa

(3) CSP Vincent Sano

(4) CSP Felly B Rutagerura

(5) CSP Reverien Rugwizangoga

(6) CSP Yahaya Kamunuga

(7) CSP Emmanuel Karasi

(8) CSP Pascal Nkurikiyinfura

(9) CSP Eric Mustinzi

(10) CSP Robert Niyonshuti

(11) CSP Bertin Mutezintare

(12) CSP Egide Ruzigamanzi
(13) CSP Morris Murigo

(14) CSP JN Mbonyumuvunyi

(15) CSP Dismas Rutaganira

(16) CSP Kayijuka Sindayiheba

(17) CSP Rafiki Mujiji

(18) CSP Barthelmie Rugwizangoga

(19) CSP Fidel Mugengana

(20) CSP David Butare

(21) CSP Peter Karake

-Abapolisi 23 bari bafite ipeti rya Senior Superintendent bazamuwe mu ntera bahabwa irya chief superintendent of police (CSP)

-26 bari bafite ipeti rya Superintendent bazamuwe mu ntera bahabwa ipeti rya senior superintendent of police (SSP)

-53 bari bafite ipeti rya Chief inspector bagizwe ba superintendent of police (SP)
-54 bari bafite ipeti rya Inspector bazamuwe mu ntera bagirwa ba chief inspector of police (CIP)

-367 bari bafite ipeti rya Assistant Inspector bazamuwe mu ntera bagirwa ba inspector of police (IP)

-Batatu bari bafite ipeti rya C/SGTS bazamuwe mu ntera bahabwa irya AIP

-13 bari bafite ipeti rya sgts bazamuwe mu ntera bahabwa AIP

-Babiri bari bafite ipeti rya pc bazamuwe mu ntera bahabwa AIP

Email: [email protected]