Col. Jean Bikomagu yaje gushimira Paul Kagame na Kabarebe kuba bararashe indege ya perezida Habyarimana

31/12/2018, Ikiganiro mwateguriwe kandi mugezwaho na Tharcisse Semana

« Col. Jean Bikomagu yaje gushimira Paul Kagame na Kabarebe kuba bararashe indege ya perezida Habyarimana »!

Ubu butahamya ni  ubw’umwe mu barindaga Paul Kagame mbere na nyuma y’ihanurwa ry’indege ya perezida Juvénal Habyarimana, James Munyandinda. Bukwiye gukurikiranirwa bugufi n’ubutabera, bugasuzumwa hakarebwa niba bufite koko ireme n’agaciro.

Urwo ruzinduko rwa Col. Jean Bikamagu mu Rwanda n’ibiganiro yagiranye na Paul Kagame na Kabarebe icyo gihe nabyo ni kimenyetso ubutabera bwari bukwiye gusuzumana ubwitonzi n’ubushishozi. Abanyarwanda n’abarundi, twese twese, turifuza ko Ukuri k’Ukuri ku bantu bose bagize uruhare muri iryo hanurwa ry’indege ya perezida Habyarimana yarimo na perezida w’Uburundi Cyprien Ntaryamira gushyirwa ahagaragara.

Uyu mutangabuhamya, James Munyandinda,  afite ikizere cy’uko byanze bikunze Ukuri k’Ukuri azagushyira ahagaragara,  haba imbere y’inkinko z’Ubufransa aho ubu urubanza rwungururijwe/rwajuririwe cyangwa se mu ubutabera bw’Urwanda (haramutse hagiyeho ubwigenga) cyangwa se bw’Uburundi.

Agaciro k’ubuhamya bwe gashingiye aha, agira ati: « Nabanaga na Paul Kagame mbere  na nyuma y’iraswa ry’indege ya perezida Habyarimana . Ndavuga rero ibyo nzi neza n’ibyo nahagazeho: ibyo niboneye njye ubwanjye n’amaso yanjye n’ibyo niyumviye njye ubwanjye n’amatwi yanjye ». Ikiganiro.