Colonel Bisamaza yatorotse igisirikare ajyana n’abo yayoboraga 60

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere nibwo Colonel Bisamaza uyobora Premier secteur ya FARDC n’abasirikare 60 barimo na bamwe mu basikare bakuru bavuye i Beni muri Kivu y’Amajyaruguru aho barindaga umutekano w’abaturage.

Aya makuru yemejwe n’umuyobozi w’agace ka Beni ndetse n’inzego z’umutekano aho aba basirikare ngo bajyanye n’intwaro nyinshi mbere yo kuva mu ishyamba rya Samboko riri mu 90km by’amajyaruguru y’uburengerazuba bw’agace ka Beni

Colonel Richard Bisamaza akaba yaranze kujya i Kinshasa aho yari yatumweho n’abayobozi bamukuriye ahubwo ngo agahitamo kuva mu gace ka Eringeti kari mu 60km ugana mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’umujyi wa Beni.

Aka gace kakaba kari koherejwemo ingabo zo mu gice cya 807 mu ngabo z’igihugu zari ziyobowe na Colonel Bisamaza mbere y’uko agirwa umuyobozi wa Premier secteur mu ngabo ziri mu mujyi wa Beni.

Iyi ikaba ari inshuro ya Kane umuyobozi muri Premier secteur mu ngabo z’igihugu avuye mu gace yoherejwemo aho aje akurikiye abandi nka Colonel Albert Kahasha, Soko Mihigo na Mboneza .

Kugeza ubu hari n’amakuru avuga ko uyu musirikare hamwe n’abo yayoboraga baba bagiye mu mutwe wa M23 kwifatanya nawo ariko nta ruhande rurayemeza.

Source : radio okapi

7 COMMENTS

  1. @ mkendi urikuvuga ayoyose kuberako Col Bisamaza yasanzi M23. Yewe nabandi bazaza ahasigaye bakubite fdrl maze wire ere. Amahoro kuri M23 irwanira amahoro kandi ikaba itameze nkabagafuni basize bakoze ibara murwababyaye none akaba arinayo ntego bagifite

Comments are closed.