Colonel Ephrem Setako yitabye Imana

Amakuru yagera kuri The Rwandan mu mpera z’iki cyumweru cyo ku wa 6 Ugushyingo 2016 ni ay’urupfu rwa Colonel Ephrem Setako witabye Imana aguye muri Gereza aho yari afungiye mu gihugu cya Bénin.

Colonel Setako yavukiye mu cyahoze ari Komini Nkuli muri Ruhengeri mu 1949, yize amashyuri yisumbuye ku Musanze, yinjiye mu ishuri rikuru rya gisirikare 1971 ari muri promotion ya 12 kimwe na ba Gen IG Gratien Kabiligi, Colonel BEM Ndengeyinka, Lt Colonel BEMS Ildephonse Rwendeye, Lt Colonel BEM Ephrem Rwabarinda, Lt Colonel BEMS Alphonse Nteziryayo,  Major Paul Mbonigaba..

Mu gihe yari mu ishuri rikuru rya gisirikare yakurikiye amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya 2 cya Kaminuza mu mategeko (Licence en Droit).

Kuva icyo gihe yakoze cyanye mu bijyanye n’amategeko muri Ministeri y’ingabo no muri Etat major y”ingabo.

Yashinzwe ibijyanye n’abapolisi ba komini igihe gito muri Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu n’amajyambere ya komini.

Muri Mata 1994 yari ashinzwe ibijyanye n’amategeko muri Ministeri y’ingabo.

Yafatiwe mu Buhorandi tariki ya 25.02.2004 yoherezwa ku rukiko rw’Arusha tariki ya 17 Ugushyingo 2004.

Nyuma yo guhakana ibyaha aregwa mu 2004 nyuma y’imyaka 6 tariki ya 25 Gashyantare 2010 yakatiwe gufungwa imyaka 25 ahita ajurira ariko urukiko rw’ubujurire bwongeye kwemeza icyo gihano mu 2011.

The Rwandan