Colonel Tom Byabagamba ararwaye bikomeye!

Col Byabagamba n'umugore we Mary Baine

Yanditswe na Ben Barugahare

Amakuru agera kuri The Rwandan kuva kuri uyu wa gatanu tariki ya 26 Mutarama 2018 aravuga ko Colonel Tom Byabagamba wahoze ayoboye abarinda Perezida Kagame arwariye bikomeye aho afungiye i Kanombe.

Nabibutsa ko mu minsi ishize mushiki we Joy Byabagamba yari yumvikanye mu binyamakuru ahamya ko hashize umwaka urenga musaza we Colonel Tom Byabagamba ndetse na muramu we Gen Frank Kanyambo Rusagara badahabwa uburenganzira bwo gusurwa n’abo mu miryango yabo cyangwa inshuti.

Nabibutsa kandi ko muri iyi minsi umurwi w’umuryango w’abibumbye ushinzwe gukurikirana ibyaha byo gufunga abantu ku buryo butubahirije amategeko wafashe icyemezo kivuga ko Col Tom Byabagamba, Gen Frank Rusagara na Sgt Kabayiza bafunzwe mu buryo butemewe n’amategeko ko bagomba gufungurwa ndetse bagahabwa n’impozamarira.