CONGO-BRAZZAVILLE: UMUGAMBI WO GUSIGA IBARA IMPUNZI Z’ABAHUTU ZIHATUYE WARI WATEGUWE NA LETA Y ‘ URWANDA WABURIYEMO.

Yanditswe na Arnold Tembere

Nyuma yo kwigizwayo inshuro eshatu tariki ya 27/09/2017 nibwo Intumwa zari zaturutse Kigali ndetse na ambassade y’Urwanda ziherekejwe n’iza Leta ya Congo ndetse n’uhagarariye leta muri Congo-Brazzaville zasesekaye mu nkambi y ‘Impunzi z’abanyarwanda ya KINTELE iri mu majyaruguru y ‘i nkengengero z ‘ umugi wa Brazzaville aho basanze Impunzi nyinshi cyane zabategereje. Ariko intumwa zari zaturutse i Kigali imodoka 2 z ‘ abazanye ntizaziye rimwe n ‘ izindi zo hageze nyuma. Mugihe izindi zo zari zahagageze zishyizwe hagati n ‘ imodoka zitari nkeya zuzuyemo abashinzwe umutekano kurugero rutari rusanzwe muzindi nama nkizo zabaye.

Byaje gutahurwa ko hari bimwe mu byitso byazo bakiri mu mpunzi kandi byararangije gufata za passeports rwihishwa, Byari byiteguye guhita bitera amabuye izo modoka 2 ndetse zikanakomeretsa abashinzwe umutekano bake bari muri izo modoka, maze ibintu bikadogera hagamijwe kurakaza abategetsi n ‘ abaturage ba Congo ngo bafite icyemezo cyo kwirukana Impunzi ku ngufu kandi ku nabi.

Impunzi z akijijwe nuko nazo zari zishyiriyeho abazacunga ko Iyo nama irangira mumutekano bari bashyizwe ahantu henshi hafi y ‘ Inkambi, akaba ari nabo birukankanye agaco k’abantu batahuye kari karunze amabuye n ‘ ibiti byo gukoresha muri uwo mugambi. Izo modoka rero zisigaje inyuma kure ya convoi z ‘ abacunga umutekano kugirango abo baze kubikora nta mususu

Tubibutse ko yari Inama yanyuma urwanda rwari rugiye kugerageza kumvisha Impunzi gitaha nyuma y ‘ aho Impunzi hafi ya zose (99%) zihakaniwe na za commissions zari zishyizweho ngo zige k’ubusabe bw’impunzi bwo kuzagumana Statut y ‘ Ubuhunzi nyuma y ‘ i tariki ntarengwa ya 30 ukuboza 2017 impunzi zahawe mu Kagambane hagati ya leta y ‘ urwanda na HCR yo kuzakurirwaho ubuhunzi.

Inama yatangiye Impunzi zerekwa abashyitsi , Habanje iza leta ya Congo , zihabwa amashyi n ‘ impundu, hakurikira iza HCR zavugirijwe induru haheruka iz’ Urwanda nazo zavugirijwe induru Impunzi zivuga ko ari inkoramaraso zabamariye ababo mu Rwanda ndetse no mu mashyamba ya Kongo ( RDC ).

Impunzi zimaze kumva ibyari byazinduye izo délégations, Impunzi 8 nizo bavuze ko arizo gusa ziri bubaze ibibazo nyamara 3 gusa nizo zashoboye kubaza ibibazo nabyo bitashobowe gusubizwa byose kubera umwuka mubi waje kuzamurwa n ‘ agasomborotso k’intumwa z ‘ urwanda.

Mbere yo kubaza zasabye abari mu nama guhagaruka bagaceceka iminota 5 hibukwa abahutu biciwe bakinicwa mu Rwanda no mu mashyamba ya Kongo ( RDC ).
Zimwe mu ntumwa zari zihagarariye urwanda zasese ibirenge mu guhaguruka ariko Congo na HCR bajya baca bugufi bigaragara ko barimo babingingira guhaguruka , nuko barahaguruka, ibyo ntibyanyuze uwari uhagarariye urwanda kuburyo yaje no kunyerera yisubirira mumugi Inama itararangira,. Icyatangaje impunzi n ‘ ukuntu Ambassadeur n ‘ aba conseillers bombi, bahise bakuramo za Karuvati bakaeishyira mu mifuka basa naho hari icyo bikunze.

Dore bimwe mu bibazo byabajijwe.

* Bwana ambassadeur ko ubushize wadushyizeho iterabwoba ko tuzifuza kubonana nawe ntitukubone, none ko wagarutse Nitwe twaguhamagaye?

* kuki mwumva ko tutahingutsa ko hari bene wacu biciwe mu Rwanda nka Kibeho n ‘ ahandi ndetse na n’ubu bacyicwa ndetse nabiciwe mu mashyamba ya Kongo ( RDC ) ndetse ngo tunabibuke. …..

Hari n ‘ uwabaye intumwa z ‘ Urwanda kugenda kubwira Kagame ko umugambi we nkuko yabyivugiye wo kudutsemba utagezweho ko abacitse kw’icumi rye bagihari kandi ko batabyibagiwe.

Hari uwabajije intumwa za Congo Brazzaville ati:” Ko tumaze imyaka irenga 20 muducungiye umutekano , none muremeza ko mutakibishoboye , ahubwo mubonye Urwanda arirwo rwabishobora kubarusha ziduha za passeports?

Hari n ‘ uwahaye igitekerezo leta ya Congo Ko byaba byiza yibagiwe ko hari Impunzi izemera kwinjizwa mu madege ya Kagame ngo abacyure kungufu, yongeraho ko imyaka bamaze bamaze no gufata agatege kuburyo kwongera gukora ibirometero ibihumbi ku maguru bahunga uwashaka kubajyanira uwabahekuye bitabananira kandi ko bacyibuka n ‘ inzira ndetse n ‘ uburyo bakoresheje ngo bagere muri Congo-Brazzaville.

Muri make habajijwe ibibazo byinshi nyamara intumwa z ‘ Urwanda zivuga ko ntacyo za kwirirwa zisubiza . Haje kuvuka urunturuntu hamaze kubaza abantu 3 gusa, nuko intumwa z ‘ urwanda zigenda zihasize iza Congo na HCR , nuko Inama irangirira aho ariko nyine ibintu bishyushye.

 

1 COMMENT

Comments are closed.