Congo: Imirwano hagati ya FDLR n’ingabo za Congo

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Amakuru agera kuri The Rwandan ava muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa mbere tariki ya 6 Kanama 2018 aravuga ko kuri iki cyumweru tariki ya 5 Kanama 2018 habaye imirwano hagati y’ingabo za FDLR n’ingabo za Leta ya Congo (FARDC).

Nk’uko ayo makuru dukesha CODHAS, umuryango uharanira uburengenzira bw’ikiremwamuntu ukorera mu gace ka Rutchuru muri Kivu y’amajyaruguru, ngo imirwano yari ikomeye irimo n’intwaro zikomeye.

CODHAS kandi ikomeza ivuga ko iyo mirwano yabereye mu duce twa Rugali na Kibumba muri Kivu y’amajyarugu kuri iki cyumweru tariki ya 5 Kanama 2018 guhera saa yine z’ijoro kugeza saa munani z’ijoro (22h00-02h00).

Uwo muryango ku rubuga rwawo rwa twitter wemeza ko iyo mirwano yaguyemo abantu 2, umusirikare wa FARDC n’umusirikare wa FDLR.

Bikaba bikekwa ko iyo mirwano yatewe n’ingabo za FARDC zari mu birindiro biri hafi aho zacakiranye n’abasirikare ba FDLR ngo bavaga mu ishyamba rya Pariki ya Virunga berekeza hafi y’umupaka w’u Rwanda. Ayo makuru ntasobanura neza aho abo basirikare ba FDLR bagiye nyuma y’imirwano, niba barakomeje mu duce turi hafi y’u Rwanda cyangwa barasubiye muri Pariki ya Virunga.

Twagerageje kuvugana n’abo muri FDLR ngo tumenye niba ibivugwa n’uyu muryango uharanira uburengenzira bw’ikiremwamuntu bifite ishingiro ariko ntabwo biradushobokera, mu gihe twashobora kuvugana nabo turabagezaho icyo FDLR ivuga kuri iyi mirwano.