Congo: Kajugujugu 2 za gisirikare zahanutse!

Amakuru atugeraho ava mu gihugu cya Congo aravuga ko kajugujugu 2 z’ingabo za Congo zahanutse mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru mu gace ka Rutchuru kuri uyu wa gatanu tariki ya 27 Mutarama 2017.

Amakuru ava i Goma aravuga ko abaderevu 3 ba kajugujugu imwe kimwe n’abasirikare 2 ba Congo bari bayirimo bashoboye kuboneka ari bazima ariko bakomeretse mu gihe nta makuru y’abandi baderevu 3 n’umusirikare wa Congo bari muri kajugujugu yindi yari yabonetse kuri uyu wa gatandatu tari ya 28 Mutarama 2017 ariko ngo ibikorwa byo kubashakisha birakomeje.

Izo kajugujugu bikekwa ko ari izo mu bwoko bwa Hind Mi-24 zakorewe mu Burusiya zahanukiye mu gace ka Rutchuru mu birometero bisaga 100 uvuye mu mujyi wa Goma.

Izo kajugujugu zombi zari zahagurutse i Goma zerekeje mu gace karimo ibirunga bya Kalisimbi na Mikeno aho byari byavuzwe ko hari abarwanyi ba M23. Nk’uko amakuru atangwa n’abasirikare ba Congo abivuga ngo izo kajugujugu zagenderaga hasi cyane igihe zahanukaga. Ngo imipanga ya kajugujugu ya mbere yakubise ku biti bituma ihanuka noneho kajugujugu ya kabiri ibonye itayibona isubira inyuma gushakisha maze nayo ngo biyigendekera gutyo!!

Ben Barugahare