Congo ntabwo ishaka u Rwanda mu ngabo zidafite aho zibogamiye

Amakuru atangazwa n’ibiro ntaramakuru by’abongereza (Reuters) aravuga ko Leta ya Congo yanze ko ingabo z’ibihugu bituranye na Congo birimo n’u Rwanda zajya mu mutwe w’ingabo zidafite aho zibogamiye zigomba gushyirwaho ngo zigenzure umupaka w’u Rwanda na Congo ndetse zinarwanye imitwe y’inyeshyamba nka M23 na FDLR.

Abakuru b’ibihugu bigize inama mpuzamahanga y’ibiyaga bigari (CIRGL) ntabwo bashoboye kumvikana hagati yo gushyiraho ingabo z’akarere gusa cyangwa ingabo mpuzamahanga.

U Rwanda na Uganda, byari byasabwe n’amahanga kureka guha inkunga inyeshyamba za M23, byifuzaga ko hajyaho ingabo zo mu karere. Ariko icyo cyifuzo Congo yaracyanze, isaba ko ahubwo ingabo za MONUSCO ziri muri Congo zakongererwa inshingano.

Ministre w’ububanyi n’amahanga wa Congo, Raymond Tshibanda yatangaje ko igihugu cye kizemera ingabo mpuzamahanga ariko iz’u Rwanda n’ibindi bihugu bituranye na Congo atavuze amazina ntabwo Congo izazemera.

Kuri Raymond Tshibanda ngo icyoroshe kandi kihuse n’ugukoresha uburyo n’ubundi busanzwe muri Congo. Ngo ingabo zidafite aho zibogamiye ntizishobora kubamo u Rwanda, ngo kuko u Rwanda ubwarwo ruri muri icyo kibazo. Ngo ingabo zitera Congo ziva mu bihugu bituranye na Congo rero ni ibintu byumvikana ko ibyo bihugu bitaba muri izo ngabo.

Ikindi Leta ya Congo yahakanye n’uko itazagirana imishyikirano n’inyeshyamba za M23. Ngo Leta ya Congo ntabwo ishaka ko M23 ikomeza kubaho nk’umutwe, nk’ingengabitekerezo, kandi ntabwo ishaka ko ibikorwa bya M23 bikomeza.

Amakuru ava mu karere ka Rutshuru muri Kivu y’amajyaruguru aravuga ko inyeshyamba za M23 zirimo gushyiraho ubutegetsi bw’ibanze mu turere turi mu maboko yayo, ibyo bikaba biteye impungenge kuko hari ababibonamo gushaka gushinga akarere kigenga.

Ibi byiyongereyeho kuba amahanga ashaka ko inyeshyamba za M23 zakwamburwa intwaro abakuru bazo bagashyikirizwa ubutabera nk’uko byavuzwe n’umunyamabanga wa Leta y’Amerika ndetse no kuba abakuru b’ibihugu bananiwe kumvikana bishobora gutuma imirwano yubura ifite ubukana kubera impamvu 2:

-Ingabo za Congo kubera igitutu cy’abaturage no kubona amahanga ayishyigikiye zishobora gutera zishaka kwisubiza uduce twafashwe n’inyeshyamba za M23.

– Inyeshyamba za M23 nk’uko bigaragara zitangiye gushinga ubutegetsi bwayo zishobora gushaka gufata uduce tundi kugira ngo igitutu ku mahanga na Leta ya Congo kiyongere.

Kuba Leta y’u Rwanda irimo gushaka kuvugira M23 kandi akaba ari yo yayishinze ikanayishora mu ntambara, nihafatwa icyemezo cyo kuyirwanya n’ingufu nyinshi z’amahanga bishobora kugora u Rwanda kuko abantu ba M23 ntabwo bashobora kwemera guhura n’ingorane bonyine ku buryo ibihugu bibafasha bishobora kwisanga amabanga yabyo yashyizwe hanze n’ingaruka zajyana nabyo zirimo ubutabera mpuzamahanga.

Igitangaje nk’uko tubikesha BBC Gahuza Miryango n’uko umuvugizi w’inyeshyamba za M23, colonel JMV Kazarama yatangaje ko imyanzuro y’inama y’i Kampala muri M23 bayakiriye neza kuri we ngo M23 bayikuye mu mitwe y’inyeshyamba iteza umutekano muke muri Congo. Ntawamenya aho uyu muvugizi yabivanye kuko ntabwo bigaragara mu nyandiko y’isoza inama yashyizwe ahagaragara. Bibaye ari byo byaba biteye kwibaza icyo ingabo z’amahanga zaba zimaze mu gihe M23 yaba itagomaba kurwanywa kandi ikibazo nyamukuru kiri muri Kivu y’amajyaruguru ari M23 giturukaho.

Marc Matabaro

1 COMMENT

Comments are closed.