Coup d'Etat yateguwe na Gen Gaciyubwenge na Gen Niyongabo: Biravugwa na Gen Ndayirukiye

Nk’uko bitangazwa na Radio Ijwi ry’Amerika, Gen Cyrille Ndayirukire, wahoze ari Ministre w’ingabo ndetse akaba yari n’umujyanama wa Ministre w’ingabo uriho ubu aratangaza ko abateguye ihirika ubutegetsi ari abayobozi bakuru b’ingabo.

Gen Prime Niyongabo
Gen Prime Niyongabo

Nk’uko Gen Ndayirukiye yabivuze igihe yagezwaga imbere y’ubushinjacyaha we na bagenzi be 17 barimo ba commissaires Zénon Ndabaneze na Herménégilde Nimenya uyu mugabo yatangaje ko inama zose ndetse n’igikorwa cyo guhirika ubutegetsi ubwacyo byateguwe na Gen Pontien Gaciyubwenge, Ministre w’ingabo hamwe na Gen Prime Niyongabo, Umugaba mukuru w’ingabo!!

Gen Gaciyubwenge
Gen Gaciyubwenge

Gen Ndayirukiye yasabye ko ubushinjacyaha bwamuhuza n’abo bajenerali bagenzi be akabashinja bahibereye!

Gen Ndayirukiye yatawe muri yombi umugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza umaze kuburiramo kuko yari yungirije umukuru w’uwo mugambi Gen Godefroid Niyombare kugeza ubu utaramenyerwa irengero dore ko hari amakuru avuguruzanya amuvugwaho. Aho bamwe bemeza ko yishwe abandi bakavuga ko yaba yihishe muri imwe muri za Ambasade z’ibihugu by’amahanga i Bujumbura.

Ubwanditsi

17.05.2015