COVID-19: Deniza Nkurunziza, Umufasha wa Perezida w’u Burundi ari mu Bitaro muri Kenya

Deniza Bucumi Nkurunziza

Amakuru y’uko Deniza Bucumi Nkurunziza, umufasha w’umukuru w’igihugu cy’Uburundi yagiye kwivuza hanze yatangiye kunugwanugwa mw’ijoro ryo ku munsi wa gatatu. Radiyo Ijwi ry’Amerika irayamenya ariko ibanza kwitonda kugira ngo ibanze ikore iperereza neza.

Kuri uyu wa kane, icyari igihuha kiratinda kiba inkuru yo kwizerwa, ariko n’ubwo nyine Radiyo Ijwi ry’Amerika iritonda gato kugira ngo jongeren gushishoza neza. Amakuru Radiyo VOA imaze kubona ava mu bitaro, Aga Khan, bya kaminuza i Nairobi muri Kenya yemeza ko Deniza Bucumi ubu ari ho arwariye.

Na Radiyo na Televiziyo Citizen ikorera muri Kenya yabitangaje mu gitondo ko kuri uyu wa gatanu tariki ya 29 Gicurasi 2020.

Deniza Bucumi arwariye mu gice kirimo abantu bafite indwara zo guhumeka nabi “Troubles respiratoires” mu gifaransa. Biranugwanugwa ko yaba yaranduye icyorezo wa Corona ariko ni amakuru ataremezwa na muganga wo muri ibyo bitaro.

N’ubuzima bwe ntibizwi neza uko bwaba bwifashe, ko yaba arembye cyangwa atari byo. Ariko ku munsi w’amatora aheruka, Deniza Bucumi yagaragaye kw’ifoto ari gutora i Ngozi, mu maso yijimye, nk’umuntu biboneka ko arwaye.

Denise Bucumi
Denise Bucumi

Gusa ikinyamakuru The Citizen cyemeje ko mu bantu batatu barindira umutekano umufasha wa Perezida Nkurunziza bajyanye, umwe muri bo byamenyekanye ko yanduye icyorezo cya Covid-19.

Aho muri Kenya, hari bimwe mu binyamakuru byibaza uburyo icyo gihugu cyemeye kwakira abantu baba bafite ibimenyetso by’indwara ya Corona kandi harasohotse itegeko ko abantu nk’abo batemerewe kwinjira mu gihugu.

Deniza Nkurunziza yageze muri Kenya gute?

Amakuru aturuka ku kibuga cy’indege cya Bujumbura, kandi Ijwi ry’Amerika yagenzuye bihagije, avuga ko indege yatwaye Deniza Bucumi Nkurunziza yahagurutse isaha 5 n’iminota 25 z’ijoro bucya haba ku wa kane. Yajyanye n’umuganga we n’umuforomo.

Yatwawe n’indege y’Umuryango Nyafrika utanga ubufasha mu byerekeye ubuzima bw’abantu (AMREF). Abegereye ibiro by’umukuru w’igihugu mu Burundi baremeza badakekeranya aya makuru. Gusa ntibatomora impamvu yuriye iyo ndege mw’ijoro.

Imbere y’aho gato, amakuru yizewe yemezaga ko amatara yabanje kuzima ku kibuga cy’indege. Ibi, n’ababa mu gice ikibuga cy’indege kirimo barabyemeza.

Deniza Nkurunziza n’abo bajyanye baba bataranditswe mu bitabo by’abasohoka n’abinjira ku kibuga cy’indege nk’uko abahaye amakuru VOA babyemeza, ariko mu bitabo byabo by’inzira (Passport) ho hatewemo amakashe. Ibi n’ikinyamakuru SOS Medias gikorera mu Burundi kirabyemeza.

https://twitter.com/SOSMediasBDI/status/1265954698831544322

Ibyo biri uko mu gihe i Gitega, ku murwa mukuru wa politike w’Uburundi, kuva kuri uyu wa kane, hatangiye igikorane cy’iminsi itatu cyatunganijwe n’umutwe wa politiki uri ku butegetsi Cndd-Fdd.

Ibikorane nk’byo Deniza Bucumi akunda kubyitabira ndetse akabiyobora, agafata n’umwanya wo kuvuga ijambo ry’Imana iruhande rwa Perezida Nkurunziza.

Yamara kuri iyi nshuro Deniza Bucumi ntiyari ahari. No ku rutonde rw’abazavuga ijambo ry’Imana, Ijwi ry’Amerika yaboneye ikopi, ntawuriho. Mu Burundi hamaze kumenyekana abantu 42 banduye icyorezo cya Corona, umwe muri bo yaritabye Imana.

N’ubwo biri uko, hari amakuru amaze igihe avugwa cyane ko haba hari abantu bamaze iminsi bitaba Imana bazize icyorezo cya corona. Yamara Radiyo Ijwi ry’Amerika ntirashobora kuyemeza ku buryo ntasubirwaho, kubera ko abategetsi b’Uburundi batitaba telefone zabo, iyo iyo Radio ibahamagaye.

Inkuru yateguwe n’umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Pierre Claver Niyonkuru