Covid-19/Rwanda: Kompanyi ya RwandAir igiye kugabanya imishahara ku bakozi bose

Kompanyi y’indege ya leta y’u Rwanda, RwandAir, yatangarije abakozi bayo ko igiye kubagabanyiriza imishahara mu guhangana n’ingaruka yagizweho n’icyorezo cya coronavirus. 

Mu ibaruwa iyi kompanyi yageneye abakozi bayo BBC Gahuzamiryango yabonye kopi, umuyobozi mukuru wa RwandAir Yvonne Manzi Makolo yabandikiye ko byabaye ngombwa ko ifata “ingamba zikomeye mu kugabanya amafaranga ikoresha”.

Ku itariki ya 19 y’ukwezi gushize kwa gatatu nibwo RwandAir yatangaje ko ibaye ihagaritse ingendo zose mu gihe cy’iminsi 30, hagendewe ku mabwiriza ya minisiteri y’ubuzima yo kurwanya coronavirus, hasigara ubwikorezi bw’ibikoresho bya nkenerwa muri iki gihe. 

Iyi baruwa y’amapaji abiri ivuga ko ibyo byatumye RwandAir “itakaza ahantu hose hayinjiriza amafaranga nyamara tukaba dusabwa gukomeza kuriha ibisabwa bya ngombwa ngo [RwandAir] ikomeze gukora”. 

Bityo ko rero ubuyobozi bwa RwandAir bwafashe ingamba zirimo kudahemba abayobozi bakuru umushahara mbumbe w’uku kwezi kwa kane mu gufasha ko iyi kompanyi izakomeza gukora mu gihe kiri imbere.

RwandAir ivuga kandi ko yongereye igihe cy’ihagarikwa rya kontaro z’abapilote. Yongereye kandi igihe cy’ihagarikwa rya kontaro z’abakozi bayo batari ab’ingenzi cyane kugeza igihe izagira ikindi ibamenyesha. 

Yanahagaritse uburyo bwo korohereza akazi abakozi nko kubaha amakarita ya telefone n’ubundi buryo bwo kuborohereza mu itumanaho, bisigara gusa ku bakozi bacye. 

Yanasabye abakozi bayo gukoresha iki gihe yahagaritse ingendo bakaba ari bwo bafata konji (congé/leave) yabo y’uyu mwaka. 

Kubaganya imishahara ku kigero kigera kuri 65%

Ubuyobozi bwa RwandAir buvuga ko mu kwirinda guhagarika kontaro z’abakozi bose guhera muri uku kwezi kwa kane, byabaye ngombwa ko hafatwa n'”izindi ngamba zikaze”.

Izo ni nko kugabanya umushahara mbumbe w’abakozi ku kigero kiri hagati ya 8% (ku wuhembwa umushahara wo hasi cyane) na 65% (ku wuhembwa umushahara wo hejuru cyane). 

Hari kandi no kugabanya imishahara y’abakozi bayo bakorera mu mahanga, igashyirwa ku rwego rumwe rw’umushahara nk’utangwa ku bakozi bayo bakorera mu Rwanda. 

RwandAir ni ikigo cy’ubucuruzi cya leta, ni kimwe mu bigo bitajya bigera imbere ya komisiyo y’inteko ishinga amategeko ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari nayo ishingira kuri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta.

Mu kwezi kwa cumi na kabiri umwaka ushize, kompanyi y’indege ya Qatar Airways yagiranye amasezerano na RwandAir arimo ko Qatar Airways yegukana 60% by’imigabane yose ya RwandAir. 

Mu bihe byashize, humvikanye bimwe mu bigo by’abikorera nabyo byafashe ingamba zirimo nko kuba bihagaritse amasezerano y’akazi n’abakozi. 

Imibare ya minisiteri y’ubuzima yo ku munsi w’ejo igaragaza ko abanduye coronavirus mu Rwanda bageze ku 183, bakaba barimo barindwi bashya babonetse mu bipimo 1,275 byafashwe ejo.

Abamaze kuyikira ni 88 – barimo umwe mushya, bivuze ko abakiyirwaye bose ari 95. Nta wuratangazwa ko yishwe nayo mu Rwanda.