Cyangugu: Abaturage bagiye gukoma mu nkokora iyubakwa ry’imihanda ya kaburimbo

Mu gihe biteganijwe ko guhera mu kwezi kwa Nzeri uyu mwaka mu mujyi wa Rusizi hazubakwa imihanda myinshi ya kaburimbo, haravugwa imbogamizi zishobora kwitambika muri iki gikorwa cyangwa zikagikerereza.

Imihanda izubakwa irimo 4 yo mu mujyi rwagati aho bakunze kwita muri Cité, hakaba n’undi uzava nanone mu mujyi rwagati unyura ku biro by’aka karere werekeza ku muhanda munini wa kaburimbo Rusizi- Bugarama, uciye ahari Gereza nkuru ya Rusizi.

Amakuru Imvaho Nshya yabwiwe na bamwe mu batuye aho muri Cité iyi mihanda izaca ariko badashaka ko amazina yabo atangazwa, avuga ko badashobora kwemera ko iyi mihanda yubakwa batishyuwe.

Aba baturage bavuga ubuyobozi bukwiye gukemura ibibazo byose abatuye aho iyo mihanda izaca bafite, ngo niba hari abimurwa bimurwe, usenyewe urupangu yishyurwe, bityo iyi mihanda itangire byose byarangiye.

Inkuru irambuye>>>