DALFA UMURINZI IRASABA UBUYOBOZI BW’IGIHUGU KUDAHUTAZA ABATUYE MU MANEGEKA.

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU

Muri iyi minsi mu mujyi wa Kigali abatuye mu manegeka barikwimurwa m’uburyo bubahutaza. Aho ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bushaka abaturage bakajya gusenyera bagenzi babo. Ubwo buryo bwo kubasenyera butunguranye burabasigira ibikomere k’umutima ndetse bikangiza n’ibikoresho byabo byo mu nzu kuko hari nabari gusenyerwa badahari.

Abari gusenyererwaho amazu, abakodeshaga bari guhabwa amafaranga ibihumbi mirongo itatu ( 30.000 frw), kugira ngo bashake ahandi bakodesha, ufite inzu agahabwa amafaranga ibihumbi mirongo icyenda (90.000 frw), ngo nawe ashake aho akodesha. Ariko hari nabatagize icyo bahabwa, bari kurara hanze kandi turi mu bihe by’imvura. Hari n’abajyanywe mu bigo by’amashuri.

Ibiri gukorwa uyu munsi biragaragaza ko nta genamigambi (planification) rihamye kandi rirambye mu bijyanye n’imiturire mu gihugu cyacu rihari, kandi nyamara byari muri gahunda ya vison 2020.

Gusenyera abantu aho bari batuye ukabaha intica ntikize ngo bashake aho bakodesha, cyangwa kubashyira mu mashuri ni igisubizo cy’igihe gito. Ibyo bikorwa byo gusenyera abaturage birabasubiza inyuma mu bijyanye n’imibereho yabo, kuko byongerera ubukene muri bo.

DALFA iributsa abayobozi b’igihugu cyacu, ko babereyeho abo bashinzwe kuyobora. Mu nshingano zabo harimo kubatekerereza no kubafasha kwiteza imbere binyuze mu biganiro byubaka kandi byubahisha buri wese nk’ikiremwa muntu.

Ibiri gukorwa uyu munsi mu gusenyera abaturage m’uburyo bubahutaza, DALFA turasanga ari uburyo bwo guhonyora uburenganzira bw’ikiremwa muntu, tugasaba ko bihagarikwa. Abaturage bagatabarwa nibyo, ariko bigakorwa hubahirizwa amategeko n’uburenganzira bwabo.

Victoire Ingabire Umuhoza

Présidente wa DALFA UMURINZI 

Kigali 15 Ukuboza 2019