Danmark:Wenceslas Twagirayezu yoherejwe kuburaniramu Rwanda

Yanditswe na Marc Matabaro

Amakuru agera Kuri The Rwandan ava mu umujyi wa København umurwa mukuru w’igihugu cya Danmark aravuga ko umugabo ufite ubwenegihugu bwa Danmark ukomoka mu Rwanda ubu twandika iyi nkuru ari mu ndege imujyanye i Kigali mu Rwanda aho agomba kuburanishwa ku byaha akekwaho bya Genocide.

Wenceslas Twagirayezu ufine ubwenegihugu bwa Danmark kuva mu 2004 ntako atagize ngo ashobore kuburanira muri Danmark ntiyohejrezwe mu Rwanda dore ko urubanza rwanageze mu rukiko rw’u Burayi rurengera uburenganzira bw’abaturage (European Court for Human and People’s Rights)

Wenceslas Twagirayezu yari yarageze mu gihugu cya Danmark mu 2001 akaba yarakoraga mu bijyanye n’ikoranabuhanga akanayobora umuryango w’abanyarwanda baba muri Danmark witwa DUTABARANE. Mbere ya 1994 yari umwarimu mu mashuri abanza mu cyahoze ari Gisenyi.