Data wacu wakoze muri Présidence yanyibiye amwe mu mabanga ya FPR na Kagame

Yanditswe na Prince Muzatsinda 

Imyaka ibaye 24, FPR ihiritse ingoma ya MRND yari iyobobowe na Habyarimana, nyamara kugira ngo ibi byose bigerweho habayeho ibitambo byaguye muri iyi ntambara yamaze imyaka ine. 

Nyuma yo gutsinda urugamba rw’amasasu FPR yafashe ingamba zikomeye zo kugumana ubutegetsi. Uyu munsi turabwira abanyarwanda zimwe muri techniques zitumye iri shyaka riyobowe n’abicanyi b’ibisahiranda bifashisha kugira ngo bakomeze banyunyuze imitsi y’Abanyarwanda.  Turifashisha umusaza witwa Munyabarenzi Jacques (izina ryahinduwe)  wamaze imyaka 23 akora muri Village Urugwiro.

Manipulation de masse ( gucurika rubanda) 

Iyi turufu FPR yarayifashishije cyane muri iyi myaka yose  imaze ku butegetsi. Uyu mu kambwe avuga ko FPR ikoresha itangazamakuru kugira ngo ribashe kuyobya rubanda. 

Urugero : nyuma y’aho FPR ifatiye ubutegetsi yakoze uko ishoboye yumvisha abahutu bose ko ari abicanyi kubera uruhare bagize muri genocide aho bigoye kubona igitangazamakuru cyo mu Rwanda kimara umunsi kidakomoje kuri iri jambo ryiswe “genocide yakorewe abatutsi” , ibi byose bikorwa hagamijwe gusiga abahutu bato n’abakuru icyo cyaha ubundi gifatwa nk’igisumba ibindi byose ku isi. 

Si abahutu gusa bacurikwa kuko n’abatutsi birirwa babeshywa ko Kagame na FPR ari bo bacunguzi babo. Byahe byo kajya!

 Abacurabwenge ba FPR batsindagiye imyumvire mu batutsi ivuga  ko hatabayeho Kagame n’agatsiko ke, bapfa bose bagashira.  Maze nabo si ukwanga abahutu babanga nk’urwo Islamic states na Al Qaeda banga Abanyamerika. Ibi byose bikorwa hifashishijwe itangazamakuru akenshi usanga ritunzwe n’udufaranga tuva mu bigo by’ubucuruzi biyoborwa n’abashumba ba Kagame.

 Kubera ko abanyepolitiki bifashisha iri itangazamakuru mu guhadika rubanda iyi myumvire usanga igice kinini cy’abanyarwanda bajijutse n’abatajijutse bose babifata nk’ukuri bigatuma badatekereza ku bundi buryo babaho batayobowe na FPR.

 Kurangaza abaturage

Iyi ni intwaro ikomeye FPR ikoresha kugira ngo ikomeze icume iminsi. Aha yifashisha itangazamakuru mu gutuma abaturage bahugira mu tuntu tutabafitiye akamaro. Uyu mukambwe yatanze urugero  rw’ibiganiro binyuzwa mu bitangazamakuru byo mu Rwanda  aho 80 % byibanda ku mikino n’imyidagaduro aho usanga abaturage birirwa bajya impaka ku buhanga bw’abahanzi b’ibyamamare cyangwa kuvuga ku bibazo biri mu makipe  y’umupira w’amaguru bafana. Iyi ni iturufu ikomeye yo kugumana ubutegetsi kuko mu gihe rubanda ruhugiye muri ibi bikorwa twavuga ko bitabafitiye akamaro na gato , FPR iba iri gucura indi migambi izayifasha kugumana ubutegetsi harimo kuvutsa ubuzima abayibangamiye biganjemo abanyepolitike batavuga rumwe na yo ndetse n’abanyamakuru bifuza kujijura rubanda.

Guhimba ibibazo hanyuma bakabishakira n’ibisubizo

Iyi techinique yatabaye FPR inshuro zitabarika. Uyu musaza yatanze urugero rwa vuba aha 2010, ubwo General Kayumba Nyamwasa yafataga iy’ubuhungiro kubera ko Kagame yashakaga kumwirenza. Aha abacurabwenge  ba FPR bifashishije abasilikari kabuhariwe mu guturitsa ibisasu maze batangira kujya batera grenades mu masoko no muri gares zitandukanye. Nyamara bidatinze inkiko zagaragaje abantu biyemerera ko ari General Kayumba na Nyakwigendera Colonel Karegeya babatumaga gukora ibi bikorwa byatwaye ubuzima bwa bamwe. Uyu musaza avuga ko ibi bisasu byafashije leta guhindanya izina rya Kayumba Nyamwasa muri rubanda aho yafashwe nk’umugabo udashakira ibyiza abanyarwanda. byahe byo kajya! Uyu musaza yavuze ko bariya bantu bagaragaye mu nkiko bishinja ibyaha ari DMI ivanzemo abahutu n’abatutsi kuko muri bo harimo Mwishywa we usanzwe ari maneko wa General James Kaberebe. Ngo bavaga mu rukiko bahita bisubirira mu buzima busanzwe.

Aha kandi hifashishijwe uwari Minisitiri w’Intebe muri icyo gihe  Pierre Damien Habumuremyi maze si ugusura inkomere no gutanga ubutumwa bw’ihumure karahava! Pierre Damien Habumuremyi yayobyaga uburari agahamya ko abagizi ba nabi bazafatwa bidatinze. Nyamara uyu wari umukino wa politiki wo ku rwego rwo hejuru wari ugamije gusiga icyasha bariya bagabo twavuze haruguru.

Ikindi ni uko uyu musaza ahamya ko byatumye Kayumba na Karegeya inkiko zibona ibyo zibashinja maze si ukubakatira imyaka y’igifungo zibigirizaho nkana.  Aha Kubera ko itangazamakuru ryifashishjwe mu guhindanya izina ry’aba bagabo, biba bigoye ko umuturage w’i Nyarubuye cyangwa Rusizi yakurikira Kayumba cyane ko aba yaratsindagiwemo ubunyamaswa bwe.

Urugero rwa kabiri :

Ingabire Victoire wageze mu Rwanda mu mwaka wa 2010, maze agatitiza FPR izuba riva ubwo yabazaga impamvu hatariho urwibutso rw’abahutu,  yadodewe ibyaha hifashishijwe Abahutu b’ibisambo maze agerekwaho gukorana n’umutwe wa FDLR aho hahimbwe email zamwitiriwe maze si ukumuboha bamufungira mu kato! Mu by’ukuri Ingabire yazize gukora mu jisho agatsiko naho ibindi byose ni ibicupuri bamugeretseho.

Uyu musaza yanzuye avuga ko mu gihe cyose itangazamakuru ry’u Rwanda ritarigenga ngo ribashe gukorera mu nyungu za rubanda aho kwirirwa rivuga ibigwi by’agatsiko bizagora abanyapolitike barwanya leta kumvisha abaturage impamvu n’intego za bo.

Murakoze murakaramira mu rwababyaye !

1 COMMENT

Comments are closed.