DAYTON, OHIO, USA: IGIKORWA CYO GUFASHA INZIRAKARENGANE ZIRI MU MASHYAMBA YA KONGO CYAGENZE NEZA

Taliki ya 11 Mata 2015, igikorwa cyo gufasha inzirakarengane z’impunzi ziri mu mashyamba, mu burasirazuba bwa Kongo cyabereye Dayton, OHIO, cyitabiriwe n’abantu benshi kandi cyagenze neza. Kuri uyu munsi abanyarwanda batuye muri America muri Leta ya Ohio bahuriye mu mujyi wa Dayton kugirango bafashe ishyirahamwe ry’abari n’abategarugori b’AFERWAR-DUTERIMBERE mu bikorwa byo gushaka inkunga yarifasha kugera ku nshingano zaryo.

Abantu bitabiriye uyu munsi wo gukusanya infashanyo Ohio, kandi baboneyeho uburyo bwo kubona ibisobanuro, no kumva akarengane izo mpunzi zigira muri ayo mashyamba. Ibi babisobanuriwe n’umutegarugori wa AFERWAR-DUTERIMBERE uba muri Canada, Madamu Karine Gasarasi wari waje guhagararira iri shyirahamwe.

  Karine Gasarasi, umutegarugori wahagarariye AFERWAR-DUTERIMBERE
Karine Gasarasi, umutegarugori wahagarariye AFERWAR-DUTERIMBERE

Abantu banashimishijwe no kumva ibikorwa ishyirahamwe AFERWAR-DUTERIMBERE rimaze kugeraho mu ijambo rya audio isaba infashanyo, aho Racy Nyinawanshuti perezidante wa AFERWAR-DUTERIMBERE yatanze ibisobanuro birambuye ku mpamvu ishyirahamwe ryashinzwe, na bimwe mubikorwa rimaze kugeraho bikeneye guterwa inkunga kugirango bikomeze.

Bamwe mu bantu bari bitabiriye iki gikorwa
Bamwe mu bantu bari bitabiriye iki gikorwa

Mu rwego rwo gushimira icyi gikorwa, Racy Nyinawanshuti arabajyezaho ubutumwa bushimira abantu bose bitabiriye uyu munsi kandi anabamenyeshako imfashanyo yabagezeho  bayakirana ibyishimo.

Kanda hano wumve ubutumwa.