« Democratic Alliance » izahinduka ishyaka muri Kanama 2018

Seburanga Jean Léonard

ITANGAZO

DEMOCRATIC ALLIANCE inejejwe no gutangaza ibi bikurikira:

  1. Ku itariki ya 4/8/2018,

(1) izatangiza ku nshuro ya mbere igikorwa ngarukamwaka cyo kuzirikana « Demokarasi y’Ubwuzuzanye » mu Rwanda,

(2) izazirikana imyaka makumyabiri n’itanu ishize « Amasezerano y’Amahoro » y’Arusha ashyizweho umukono n’icyo yari agamije,

(3) izahabwa statut nshya ibe itakiri ishyirahamwe, ahubwo ihinduke « Ishyaka ».

  1. Iributsa ko

(1) itariki ya 4/8/1993 ari wo munsi « Amasezerano y’Amahoro » hagati ya FPR-Inkotanyi na Guverinoma ya Repubulika y’u Rwanda yashyizweho umukono i Arusha muri Tanzaniya,

(2) itariki ya 4 Kanama yatoranyijwe nk’umunsi ngarukamwaka wo kuzirikana « Demokarasi y’Ubwuzuzanye » mu Rwanda.

Bikorewe i Liège, ku itariki ya 6/5/2018

Seburanga Jean Leonard

Perezida

Democratic Alliance

Tel: +32465337114

E-mail: [email protected]

 

Seburanga J. Leonard ni umwalimu wahindutse impirimbanyi, umwenegihugu wahindutse impunzi, rubanda rugufi wiyemeje gukora politiki. Inyandiko z’ubushakashatsi yakoze zigaragara mu bitangazamakuru mpuzamahanga, birimo ibitangazwa na Elsevier, Springer, Taylor & Francis n’abandi. Yigishaga akanakora ubushakashatsi muri Kaminuza y’u Rwanda kugeza ahunze ubutegetsi bw’igitugu m’Ugushyingo 2015. Ubu aba mu gihugu cy’u Bubiligi.