«Demokarasi» mu mijishi y’abajiji: «Siniyamamaza, ibyo mukora nibyo binyamamaza»,: Victoire Ingabire.

Mu Rwanda kimwe no hirya no hino muri Afrika muri rusange, umuco wa demokarasi n’ubwisanzure mu bitekerezo biracyari kure nk’ukwezi.

Mu Rwanda ariko ho ku buryo bw’umwihariko ugereranyije no mu bindi bihugu bituranyi, iyo nzira ni nk’umuhenengero w’ibirura n’amasega cyangwa se ubuvumo butagira urumuri na mba ntibugire kandi umwinjiriro n’umusohokero (un carrefour des- jeunes et vieux – loups ou encore un vrai tunnel opaque ouvert, sans limite et sans issu).

Mme Victoire Ingabire aratubwira uko yarungurutse muri ubwo buvumo, uko yabubonye, uko ubu abubona n’uko yumva, itabaza rye ryazanamo urumuri.