Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa gatanu tariki ya 24 Werurwe 2017 aravuga ko Denis Ntirugilimbabazi yitabye Imana bivugwa ko yaba yazize uburwayi yari amaranye igihe.
-Denis NTIRUGIRIMBABAZI uvuka mu byahoze ari Ruhengeri
-Yari muri Guverinoma ari Ministre w’imali n’ubukungu mu 1979
-Yategetse ikigo gishinzwe gutwara abantu mu Rwanda OFFICE NATIONAL DES TRANSPORTS EN COMMUN (ONATRACOM) mu myaka ya za 1980
-Denis NTIRUGIRIMBABAZI yabaye Guverineri wa Banki nkuru y’igihugu (BNR): 1991-1994
-Mu 1995 yari umubitsi wa Rassemblement Républicain pour la Démocratie au Rwanda (RDR) rimwe mu mashyaka yaje kuvamo FDU-Inkingi mu 2006.
Yaguye mu gihugu cy’u Buhorandi kuri uyu wa gatanu tariki ya 24 Werurwe 2017.
Ben Barugahare